Karongi: Yakoresheje Umugozi Ngo Yiyahure Uracika, Anywa Aside Ntiyapfa…

Mu Kagari ka Nyakamira, Umurenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi haravugwa umusore wiyahuye akoresheje umugozi biranga, abonye byanze ashaka umuti wica bita aside arawunywa ariko ntiyapfa. Umuturage utuye hafi aho yabwiye Taarifa ko uwo musore yabonye ko nabyo byanze, ashaka essence aritwika ariko nabwo abantu baramuzimya ntiyapfa.

Ubu arwariye kuri centre de santé ya Musango mu Kagari ka Nyakamira ari n’aho iwabo batuye.

Twamenye ko Se yitwa Ananias kandi yari asanzwe afite na Nyina.

Uwaduhaye amakuru avuga ko uyu musore yari afite igikorwa cyo gusezerana n’umukunzi we kuri uyu wa Gatanu Taliki 09, Nzeri, 2022.

- Advertisement -

Icyakora gitifu w’Umurenge yaje kwimura umunsi wo gusezeranya, awushyira kuri uyu wa Kane, Taliki 08, Nzeri, 2022.

Umukobwa bari busezerane ngo yatunguwe no kumva inkuru y’ibyabaye ku mukunzi we, yumva akubiswe n’inkuba!

Byabereye mu Kagari ka Nyakamira, Umurenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi

Twabajije aho imbaraga zo kubyuka zavuye kandi yari amaze kunywa aside, umuturage atubwira ko hari abamutesheje  ariko ntiyanyurwa ashaka essence ngo yitwike birangire nabyo ntiyashya ngo apfe, ubu ari kwa muganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakamira aho byabereye witwa Fidel Dusabimana avuga ko ayo makuru yayumvise ariko akiyakusanya, ko nta byinshi yabitubwiraho.

Ndetse ngo yahamagaye n’uvugwaho gukora ibyo, aramwitaba ariko nta byinshi yamubwiye kuko yari amerewe nabi.

Icyakora ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 09, Nzeri, 2022 yamuhamagaye yumva telefoni ye nticamo.

Dusabimana ati: “ Aya makuru turacyayashakisha ariko byarabaye kuko hari abampamagaye babimbwira.”

Icyo abantu batubwiye ko gishobora kuba cyateye uriya musore gushaka kwiyahura, ngo ni ibyo abakobwa yabenze yabaririye amafaranga baba bamuterereje.

Ibi ariko ni ibivugwa n’abaturage kuko nta cyemezo gitanzwe n’abahanga kirabitangwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version