Kitwa Gombo. Kitanga serivisi zo kugeza ku bantu ibicuruzwa bakeneye cyane cyane imboga n’imbuto. Umwihariko wa Gombo ni uko isanga abahinzi aho bari kubisarura, ikabirangura ikabigeza ku babishaka bigifite itoto.
Abakora mu buhinzi bazi neza ko imboga zitunze ku zuba cyangwa ahantu hashyushye zitakaza amazi arimo imyunyungugu( minerals) ifitiye abantu akamaro cyane cyane abana, abagore batwite n’abageze mu za bukuru.
Abakora mu kigo Gombo basa n’abamenye uku kuri hakiri kare bagashyiraho uburyo bwo kurinda ko imboga zajya zigezwa ku bazikeneye ;zitagifitiye umubiri akamaro kanini.’
Ku byerekeye igiciro, ni ibisanzwe ko umuguzi n’umugurisha bumvikana nk’uko bisanzwe bizwi.
Aha ariko Gombo yateganyije ibiciro, ibi biciro bikaba ari byo biherwaho hatangira ikiganiro hagati y’umuguzi n’ugurisha.
Iri ni ihame mpuzamahanga.
Kubera ko amahoteli, za resitora no mu ngo abakora mu gikoni baba bakeneye imboga zigifite itoto kandi zikabageraho hakiri kare, gukorana na Gombo nta gihombo byabatera.
Ikindi kiza cyabo ni uko uburyo bwose wabishyuramo babwemera.
Ubashatse wababona kuri uru rubuga: www.ggombo.com.