Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe wa Congo- Kinshasa Imbere Y’Urukiko

Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubu akaba ari Senateri, kuri uyu wa Mbere yitabye urukiko rushinzwe kurengera Itegeko nshinga atumijwe n’Umushinjacyaha mukuru warwo.

Akurikiranyweho ibyaha birimo no kunyereza umutungo wa Leta, iki cyaha akaba yaragikoze ubwo yari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu cyayoborwaga na Joseph Kabila.

Nyuma yo gusomerwa ibyo aregwa no kuvuga niba abyemera cyangwa abihakana, Matata Ponyo yaratashye ariko agomba kongera kurwitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 13, Nyakanga, 2021.

RFI yanditse ko mu byo aregwa, harimo amafaranga ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje ntiyajya mu kigega cya Leta nyuma y’uko ba nyirayo biganjemo abatuye muri kiriya gihugu cyera kikitwa Zaïre bishyuye amafaranga yo kwitwa abaturage b’iki gihugu ariko Ponyo ‘akayanyereza.’

- Advertisement -

Icyo gihe hari Politiki bitaga ‘zaïrianisation’ ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2015.

Hari ikindi cyaha aregwa harimo no kunyereza amafaranga yari agenewe gutunganya icyanya cy’inganda cy’ahitwa Bukanga-Lonzo.

Umushinjacyaha mukuru mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga yabonye uburenganzira bwo gukura ubudahangarwa kuri Bwana Augustin Matata Ponyo kugira ngo abone uko akurikiranwa.

Uburenganzira bwatanzwe n’ubuyobozi bukuru bwa Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Bwana Matata Ponyo we ahakana ibyo ashinjwa byose, akavuga ko byahimbwe kubera inyungu za Politiki.

Abamushyigikiye bavuga ko ibiri gukorwa biri mu mugambi wo kumubuza kuziyamariza kuyobora kiriya gihugu ngo ahangane na Perezida Felix Tshisekedi mu matora azaba mu mwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version