Mu Rwanda Hagiye Gushingwa Uruganda Rwa Tingatinga na Torotoro

Ikigo cy’Abanyamerika gikora imashini zikora imihanda n’izihinga rwitwa John Deere rugiye kubaka uruganda rukora imashini zihinga zikanakora imihanda zitwa mu Kinyarwanda: Tingatinga(caterpillars) na torotoro(tractors) Uru ruganda ruri mu nganda zizwiho gukora izi mashini kurusha izindi nganda ku isi.

U Rwanda ruri mu bindi bihugu bike by’Afurika byatoranyijwe kuzubakwamo ruriya ruganda.

Ibyo bihugu ni Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Swaziland, Namibia, Zambia, Kenya, Uganda, Mozambique, Angola, Malawi, Tanzania, Ethiopia, Misiri, Burundi, Sudani y’Epfo na Sudani.

Umuyobozi muri ruriya ruganda ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati Bwana Jaco Beyers yagize ati: “ Ibi bizadufasha kwagura ibikorwa byacu muri biriya bice by’ Isi kandi bizaba ari ubwam mbere tuhashyize indanga zacu.”

- Advertisement -

Iki kigo kandi kirateganya kuzakorana n’ibigo byo muri biriya bihugu kugira ngo serivisi zacyo zigere kuri benshi.

U Rwanda ni igihugu gifite ahantu hagari hafite ubutumburuke buto k’uburyo hashora guhingwa hakoreshejwe imashini.

Igice kinini cy’ubu buso kiri mu Ntara y’i Burasirazuba kandi iyi ntara niyo ifite ibiyaga byinshi byakwifashishwa mu kuhira.

Kugeza ubu Akarere k’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba gafite ubuso bwuhiye kurusha utundi ni Kirehe, mu murenge wa Nasho.

Intara y’i Burasirazuba ifite ahantu hanini hakorerwa ubuhinzi bwifashishe torotoro(tractors)

Akandi karere gafite ubuso bwuhiye ni Bugesera, mu mirenge ya Gashora na Rilima.

Ku rubuga rw’uruganda John Deere ntibaratangaza itariki biriya bizatangira gukorerwa.

Ikigo gikora ziriya mashini zitwa John Deere ni ikigo cy’Abanyamerika gikora imashini zikoreshwa mu buhinzi no gukora imihanda.

Deere&Company cyatangijwe na John Deere mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 19 Nyuma ya Yezu Kristu. Ubu iki kigo kimaze imyaka 155.

Gikora imashini zihinga, izikora imihanda, ibikoresho bikoreshwa mu gusarura amashyamba n’izindi.

Gikorera ahitwa Moline, mu Ntara ya Illinois muri USA.

Imashini ikora imihanda yo muri John Deere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version