Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hagiye Gutezwa Imbere Gutwarira Igare Mu Misozi Ihanamye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mu Rwanda Hagiye Gutezwa Imbere Gutwarira Igare Mu Misozi Ihanamye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2022 2:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Federasiyo Nyarwanda y’umukino w’amagare Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko mu byo ateganya kuzakora muri manda nshya yaraye atorewe harimo no guteza imbere gutwarira igare mu misozi ihanamye.

Ni ibyo bita  ‘Mountain bike cycling.’

Murenzi yaraye atorewe kongera kuyobora FERWACY ku nshuro ya kabiri ariko noneho kuri manda y’imyaka ine.

Mu mirongo migari avuga ko afite muri iyi manda harimo  kuzubakira abakinnyi n’abakozi ba Federasiyo ubushobozi, gushakira amakipe ibikoresho (amagare, imyenda, ingofero, inkweto,….),guhugura abatoza n’abakanishi no kurushaho gushakisha impano mu bana b’Abanyarwanda.

Murenzi mu kiganiro yahaye Taarifa mu mwaka wa 2021

Yatubwiye ko afite umugambi wongera umubare w’abakinnyi mu byiciro byose ni ukuvuga abagabo, abagore n’abakiri bato.

Umuhigo ukomeye…

 Murenzi avuga ko azashyiraho uburyo buzatuma ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare ihora mu myanya itatu ya mbere kandi ‘ihoraho’ku rwego rw’Africa no mu bihugu 30 bya mbere ku isi.

Ni umuhigo ukomeye kubera ko uretse no ku rwego rw’isi ahabera amarushanwa nka Tour de France n’ayandi, no muri Afurika ntibikunze korohera abakina umukino w’igare mu Rwanda kuza mu myanya y’imbere ‘cyane’.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko no kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku yindi ntera, byagoye abakinnyi b’u Rwanda kuyitwara kuko ubu isigaye yitabirwa n’amakipe akomeye cyane handi aturutse ku migabane yose y’Isi.

Icyakora Murenzi Abdallah avuga ko bizashoboka kubera ko mu migambi ye harimo no kubakira abato ubushobozi bwo gukunda no gukina igare ku rwego mpuzamahanga kandi bagatsinda.

Ibi bizunganirwa n’uko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare izajya yitabira amarushanwa  anyuranye muri Africa ku rwego rwa 2.1&2.2.

Mu migambi ye harimo n’uwo kuzatangiza akanateza imbere gutwarira igare mu byondo cyangwa ahandi hantu hagoye bita Cyclocross.

Urutonde rw’abiyamamaje kandi niko batowe:

 

Soma ibyo avuga ko yagejeje kuri FERWACY muri manda ye ishize.

Abanyamuryango Ba FERWACY Bashimye Ko Nongera Kwiyamamaza Nabikora- Abdallah Murenzi

 

TAGGED:AbdallahAmagarefeaturedIgareMurenziRwandaTaarifa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bushinwa Bwiteguye Intambara Kuri Taïwan
Next Article Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruri Gusobanukirwa Icyo Igihugu Aricyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?