Perezida wa Federasiyo Nyarwanda y’umukino w’amagare Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko mu byo ateganya kuzakora muri manda nshya yaraye atorewe harimo no guteza imbere gutwarira igare mu misozi ihanamye.
Ni ibyo bita ‘Mountain bike cycling.’
Murenzi yaraye atorewe kongera kuyobora FERWACY ku nshuro ya kabiri ariko noneho kuri manda y’imyaka ine.
Mu mirongo migari avuga ko afite muri iyi manda harimo kuzubakira abakinnyi n’abakozi ba Federasiyo ubushobozi, gushakira amakipe ibikoresho (amagare, imyenda, ingofero, inkweto,….),guhugura abatoza n’abakanishi no kurushaho gushakisha impano mu bana b’Abanyarwanda.
Yatubwiye ko afite umugambi wongera umubare w’abakinnyi mu byiciro byose ni ukuvuga abagabo, abagore n’abakiri bato.
Umuhigo ukomeye…
Murenzi avuga ko azashyiraho uburyo buzatuma ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare ihora mu myanya itatu ya mbere kandi ‘ihoraho’ku rwego rw’Africa no mu bihugu 30 bya mbere ku isi.
Ni umuhigo ukomeye kubera ko uretse no ku rwego rw’isi ahabera amarushanwa nka Tour de France n’ayandi, no muri Afurika ntibikunze korohera abakina umukino w’igare mu Rwanda kuza mu myanya y’imbere ‘cyane’.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko no kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku yindi ntera, byagoye abakinnyi b’u Rwanda kuyitwara kuko ubu isigaye yitabirwa n’amakipe akomeye cyane handi aturutse ku migabane yose y’Isi.
Icyakora Murenzi Abdallah avuga ko bizashoboka kubera ko mu migambi ye harimo no kubakira abato ubushobozi bwo gukunda no gukina igare ku rwego mpuzamahanga kandi bagatsinda.
Ibi bizunganirwa n’uko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare izajya yitabira amarushanwa anyuranye muri Africa ku rwego rwa 2.1&2.2.
Mu migambi ye harimo n’uwo kuzatangiza akanateza imbere gutwarira igare mu byondo cyangwa ahandi hantu hagoye bita Cyclocross.
Urutonde rw’abiyamamaje kandi niko batowe:
Abanyamuryango Ba FERWACY Bashimye Ko Nongera Kwiyamamaza Nabikora- Abdallah Murenzi