Mu Rwanda Hazanywe Ubwoko Bushya Bw’Ingurube

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki 03, Ugushyingo, 2022 ingurube 15 zirimo iz’ubwoko butigeze buba mu Rwanda bita Duroc zagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kigali. Zatumijwe na rwiyemezamirimo Jean Claude Shirimpumu usanzwe uyobora ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube ryitwa Rwanda Pig Farmers Association.

Shirimpumu Jean Claude nawe afite ikigo cy’ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm gikorera mu Karere ka Gicumbi.

Si ubwoko bwa Duroc bwageze mu Rwanda gusa ahubwo hari n’ubwitwa Landarace na Pietre.

Ingurube zo mu bwoko bwa Pietre
Izo mu bwoko bwa Landarace

Yabwiye Taarifa ko kuri buri  bwoko bazanye amashashi n’impfizi mu rwego rwo kuzifasha kororoka

- Kwmamaza -

Ati: “ Ingurube zitwa Duroc ntizabagaho mu Rwanda. Ni ingurube zifite amaraso yuzuye 100% bivuze ko itavangiye amaraso y’izindi ngurube. Zikura neza zikaba nini kandi zigatanga inyama n zikenewe ku isoko.”

Ingurube Duroc ni ingurube zigira ibara ryenda gusa n’ikigina. Inyama zazo ntizigira ibinure byinshi bityo zikaba ingurube zirambutse.

Duroc irihariye ugereranyije n’izindi zari zisanzwe mu Rwanda

Ku by’umwihariko, ingurube yitwa Landarace yihariye mu gutanga umusaruro kubera ko ishobora kubwagura ibyana byinshi kandi bigakura neza kuko bibwagaguza bigahaga bigakura neza.

Shirimpumu avuga ko bazanye ziriya ngurube mu rwego rwo kuvugurura icyororo cyari gihari cyane cyane ko n’izindi zari zihasanzwe zavanywe mu Bubiligi no mu Buholandi.

Ati: “ Uretse n’ibyo, dufatanyije n’inzego zita ku bworozi , tuzifashisha izi ngurube kugira ngo habeho gutera intanga nziza ingurube zo hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kugira ingurube zororoka neza kandi  zifite ubuzima bwiza.”

Jean Claude Shirimpumu ubwo yakiraga ingurube zirimo na Duroc, ubwoko bushya mu Rwanda

Yaraye agejeje mu Rwanda ingurube 15 zirimo impfizi esheshatu, kandi ngo izi mpfizi zizafasha mu kubona izindi ntanga zo gukoresha babangurira andi mashashi.

Taarifa yamubajije niba kuba ibiribwa byaba iby’abantu n’amatungo muri rusange byarabuze ku isi, bitazatuma ziriya ngurube zisonza, Jean Claude Shirimpumu avuga ko n’ubwo ari uko ibintu bimeze, ariko batatezuka ku bworozi basanganywe.

Ngo ni ugukomeza guhangana n’icyo kibazo kurusha kugihunga kuko atari umwihariko ku ngurube gusa.

Gusa we avuga ko ibibazo biriho  mu biribwa bizatuma n’agaciro k’ibikomoka ku matungo kazamuka.

Avuga ko muri iki gihe hari inganda zitunganya ibiryo by’amatungo harimo n’ingurube zavuguriye imikorere k’uburyo muri iki gihe abona ibiryo byayo bimeze neza.

Ku byerekeye icyizere cy’uko ziriya ngurube zitazazahazwa n’ikirere n’imibereho yo mu Rwanda, Shirimpumu yavuze ko amatungo aba yifitemo ubushobozi bwo kwihanganira aho yimuriwe, ngo imibiri yayo iba ishobora kwihuza n’imimerere y’aho atujwe akabasha kuhaba.

Yongeraho ko we n’abandi baganga b’amatungo barangije kwitegura uko bazita kuri ariya matungo kugira ngo abeho.

Gahunda ya Guverinoma y’u  Rwanda mu by’ubworozi ivuga ko ingurube n’inkoko niyo matungo Abanyarwanda bazaba barya ari benshi mu myaka iri imbere.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze yigeze gutangaza  ko  imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Dr Solange Uwituze yabivugiye mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali mu mezi make ashize.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza $ 12 000 ku mwaka.

Akabenzi ni indyo ikundwa n’abanyamujyi benshi

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version