Ishyaka ryari risanzwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel riyobowe na Benyamini Netanyahu ryatsinze amatora y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Bivuze ko Netanyahu ari we ugiye kongera kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Asimbuye Yair Lapid.
Lapid yaraye ahamagaye Netanyahu amushimira ku ntsinzi ye kandi amwizeza ko yarangije kuvugana n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Intebe kugira ngo bategure uko bazahererekanya ubutegetsi n’itsinda Netenyahu azashyiraho mu gihe cyagenwe.
Komisiyo y’amatora muri Israel yitwa Central Elections Committee niyo yaraye itangaje ko ibyavuye mu matora byerekana ko ishyaka Likud ari ryo ryongeye gutsinda amatora.
Lapid yagize ati: “ Inyungu za Israel ziruta ibindi byose bidutandukanya muri Politiki. Nshimiye Netanyahu ku ntsinzi ye n’abaturage ba Israel bose.”
Ibyaraye bivuye mu matora byerekana ko ishyaka rya Likud rya Netanyahu rifite 32, ishyaka Yesh Atid rigira 24, ishyaka Religious Zionist Party rigira 14, ishyaka National Unity rigira 12, irindi ryitwa Shas 11, ishyaka rishingiye ku idini rya Kiyahudi ryitwa United Torah Judaism Seven, ishyaka Yisrael Beytenu ribona amanota atandatu, irindi ryitwa Ra’am ribona amatona, ishyaka Hadash-Ta’al ribona atanu n’aho ishyaka, n’aho ishyaka Labor ribona ane.
Amashyaka atabonye amanota atuma ajya mu Nteko ishinga amategeko ya Israel ni Meretz (3.16%), Balad (2.9%) n’ishyaka Bayit Yehudi (1.19%).
N’ubwo bimeze bityo ariko, Komisiyo y’amatora ntirabitangaza ku mugaragaro, amanota avuzwe harugura akaba ari ayamaze kumenywa n’ikinyamakuru gikomeye muri Israel kitwa The Jerusalem Post.
Bitarenze Taliki 09, Ugushyingo, 2022 Komisiyo y’amatora igomba kuba yaragejeje kuri Perezida wa Repubulika ya Israel witwa Isaac Herzog, nyuma akazaba ari we uha ubutegetsi Netanyahu hanyuma nawe akazashyiraho Guverinoma.
Ubwo Netanyahu yavaga k’ubutegetsi abaturage bacinye akadiho…
Nta myaka myinshi ishize abaturage ba Israel baraye bacinya akadiho nyuma yo kumva ko Inteko ishinga amategeko yabo yatoye ko ihuriro rigizwe na Bwana Naftali Bennett ari ryo rigomba kuyobora Guverinoma nyuma yo gutsinda Benyamini Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe n’indi yakoze muri Guverinoma ya Leta ya Kiyahudi.
Uretse umuntu umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, icyo gihe abandi 59 batuye bemeza ko Netanyahu arekura ubutegetsi, akabuha Naftali Benett.
Uyu Bennett nawe yahoze ari mu bari bafatanyije na Netanyahu mu ishyaka Likud ariko baza gutandukanywa n’ibyo batumvikanagaho muri Politiki ya Israel.
Ubwo Inteko ishinga amategeko ya Israel yatoraga ko Netanyahu arekura ubutegetsi nawe yari yicaye hafi aho abikurikirana.
Amajwi amaze kubarwa bikagaragara ko Bennett atsinze, Netanyahu yarahagurutse ahereza ikiganza Bennett amwifuriza imirimo myiza.
Nyuma yahise yicara mu ntebe igenewe Perezida w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Guverinoma iba mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.
Ese Israel iraruhutse cyangwa ibiri imbere birakomeye?
Nyuma y’ibi abantu batangiye kuvuga ko bitinde bitebuke, Benyamini Netanyahu azagaruka k’ubutegetsi.
Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett akirangiza kurahirana n’abagize Guverinoma ye, abaturage bamushyigikiye bari ku mbuga yitiriwe Yitzhak Rabin (Rabin Square) baririmba, babyina banasangira ikirahuri.
Umwe muri bo witwa Erez Biezuner yabwiye The Jerusalem Post ko kuvaho kwa Netanyahu ari ikintu gikomeye mu mateka ya Politiki ya Israel kuko yari amaze igihe ayiyoboye bityo ibyabaye bikaba bigomba guhabwa uburemere bwabyo.
Uwamusimbuye ari we Naftali Bennett azategeka kugeza mu mwaka wa 2022 ahereze ubutegetsi Yair Lapid uyobora Ishyaka Yesh Atid nawe ayobore indi myaka ibiri.
Kugeza ubu ariko Abadepite bo mu ishyaka rya Netanyahu nibo bari biganje mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.
Ndetse icyo gihe hari abataratinye kuvuga ko haramutse hagize kutumvikana kubaho hagati y’amashyaka agize ihuriro riyobowe na Bennett, byatuma Inteko ishinga amategeko iritera icyizere, bikaba ngombwa ko Likud ya Netanyahu isubira ku butegetsi.
Bisa n’aho ariko byagenze!
Igisigaye ni ukwitega uko Netanyahu agiye guhangana n’ibibazo igihugu cye gifite birimo na Iran yari imaze iminsi ishaka gukorana n’u Burusiya mu ntambara buri kurwana na Ukraine.