UNDP, EU N’Ikigo Norrsken Mu Uguteza Imbere Urubyiruko Rw’u Rwanda

Ibi bigo byasinye amasezerano y’ubufanye agamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko rw’u Rwanda. Ni amasezerano y’umwaka umwe azibanda mu gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, SMEs, izakorwa n’urubyiruko igahiga indi.

Ni umushinga wiyongera ku wundi wari warasinywe muri Gicurasi, 2022 wagenewe Miliyoni € 8.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza kwagura ishoramari ryarwo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere m’ubufatanye n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi bahisemo gukorana n’ikigo Norrsken muri uru rwego.

Ikigo Norrsken ishami rya Kigali

Amafaranga azashyirwa muri uyu mushinga azafasha abakoze imishinga izatoranywa kubona ayo bashyira mu bikorwa byatuma imirimo bahanze igirira bagenzi babo akamaro.

- Advertisement -

Uhagarariye UNDP mu Rwanda Amb Maxwell Gomera yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kugaragaza ubushobozi bufatika bwo guhanga imirimo yaha bagenzi babo akazi bikagira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Madamu  Belén Calvo Uyarra avuga ko gukorana n’u Rwanda m’uguteza imbere urubyiruko rwarwo ari ingenzi kuko ngo narwo rukwiye kubona imirimo ifatika.

Avuga ko bateganyije kuzakorana na ba rwiyemezamirimo 520 kandi ngo muri ubwo bufatanye bazafasha urubyiruko rwatangije imishinga kuyisigasira ntibure uko ikomeza kubera kubura abakozi, ubumenyi n’abahanga bo kuyizamura.

Hari imishinga myinshi itangizwa ariko ikabura gikurikirana igapfa mu iterura.

Biteganyijwe ko abenshi mu bazagerwaho na buriya bufasha biganjemo abatsinze muri YouthConnekt ndetse na Hanga Pitchfest kandi ngo muri bo  50% ni abagore cyangwa abakobwa.

Hafi ya bose bazashakirwa ahantu ho gukorera muri Norrsken ishami rya Kigali, bahabwe murandasi yihuta kandi bafashwe kumenyekanisha mu itangazamakuru ibyo bakora.

Imibare ivuga ko kimwe cya gatatu cy’abatuye u Rwanda bafite hagati y’imyaka 16 n’’imyaka 30 y’amavuko.

Aba ariko biganjemo abakomoka cyangwa baba mu miryango ikennye, abize nabo bafite ubushomeri ndetse n’abafite akazi nta bumenyi buhambaye bari bagira mu kukanoza.

Ibi byose bivuze ko bagomba gufashwa kwivana muri ibyo bibazo bituma igihugu cyabo kidindira mu iterambere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version