Mu Ukwakira Abanyarwanda Bitege Imvura Nyinshi

Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga  ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024 ni ukuvuga hagati y’itariki ya 1 n’iya 10, henshi mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi kurusha uko byari bimeze mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Iyo mvura izaba iri milimetero 20 na milimetero 140 ni ukuvuga hagati ya litiro20 na litiro 140 z’amazi zimenwe kuri metero kare imwe.

Aya ni amazi menshi cyane aba amenwe ku buso buto.

Meteo  ivuga ko iyo mvura izaranga itangira ry’imvura y’Umuhindo kuko watinze gutangira.

Izagwa hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8), ikaba iteganyijwe mu minsi 10 y’iki gice ukuyemo tariki ya 4 n’iya 5.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, bukazaba buri ku kigero cy’ubushyuhe gisanzwe muri iki gice.

Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe ni hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18, nabwo bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe bwo hasi busanzwe.

Umuvuduko w’umuyaga uziyongera mu bice byinshi  kand hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda.

Umuyaga mwinshi uteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Imvura iteganyijwe:

Meteo Rwanda ivuga ko ingano y’imvura nyinshi izagwa ahandi iri hagati ya milimetero 120 na 140 ikazagwa  mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke na Rutsiro no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Ahasigaye mu Ntara y’Uburengerazuba (uretse amajyepfo y’Akarere ka Rusizi), mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120.

Imvura nke iteganyijwe iri hagati ya milimetero 20 na 40 ikaba iteganyijwe mu bice bito by’Uturere twa Ngoma na Bugesera.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani, ikaba iteganyijwe mu minsi y’iki gice ukuyemo tariki ya 4 niya 5 Ukwakira 2024. 3.

Umuyaga uteganyijwe:

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 10 na metero 12 ku isegonda (reba ibara ry’umutuku) uteganyijwe henshi mu Karere ka Karongi na Rutsiro, no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda (reba ibara ry’icunga rihishije) uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, mu bice bito bya Ruhango, Nyanza, Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Ngororero no mu bice bisigaye by’Uturere twa Rutsiro na Karongi.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo), uretse mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi).

Uko ubushyuhe buteganyijwe ahantu hatandukanye:

  • Ubushyuhe bwo hejuru: Muri iki gice cya mbere, ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30 buteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Amayaga no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.
  • Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, igice kinini cy’Akarere ka Nyabihu no mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kugabanuka ugereranyije n’ibice tuvuyemo by’ukwezi kwa Nzeri.
  • Ubushyuhe bwo hasi: Ahateganyijwe gukonja cyane ni mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Nyamagabe no mu mjyaruguru y’iburasirazuba bw’Uturere twa Rubavu na Rusizi, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.

Igice kinini cyo mu Mujyi wa Kigali, mu Burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi na Ruhango no mu burengerazuba bw’Akarere ka Bugesera niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 18.

Ishingiye ku bivuzwe haruguru, Meteo Rwanda itanga inama ku ngaruka zitandukanye ziterwa n’umuyaga mwinshi ziteganyijwe muri iki gice henshi mu gihugu ariko cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni ingaruka zishobora guturuka ku mvura igwa mu minsi ikurikiranye cyane cyane mu bice by’imisozi miremire.

Meteo irashishikariza abo bireba bose gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaterwa n’umuyaga mwinshi ndetse n’imvura igwa iminsi ikurikiranye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version