Uganda Yabonye Ibikoresho Bya Mbere Byo Kubaka Umuyoboro Wa Petelori

Kuri uyu wa Mbere Uganda yabonye impombo za mbere izifashisha mu kubaka umuyoboro w’ibikomoka kuri Petelori izacukura mu minsi iri imbere.

Zimwe muri izo mpombo zizajya zivana muri Uganda ibikomoka kuri petelori bigana muri Tanzania kugira ngo bipakirwe mu makamyo cyangwa mu bwato bijyanwa hirya no hino ahari amasoko.

Impombo za mbere zagejejwe ahitwa Kyotera, zikazubakwa mu mushinga mugari wiswe East African Crude Oil Pipeline uzubakwa n’ikigo cy’Abashinwa kitwa China Petroleum Pipeline Engineering Co. Ltd (CPP).

Izo mpombo zavuye i Nzenga mu Karere ka Tabora muri Tanzania.

Uyu muyoboro ugomba kuba wuzuye, mu buryo bw’ibanze, mu mpera z’umwaka wa 2025 nk’uko byemezwa n’ikigo kizawubaka kitwa CCP.

Abazubaka uyu muyoboro bavuga ko ukwiye kubakwa  mu bwitonzi hirindwa ko hagira ibidukikije bihangirikira.

Kugeza ubu imirimo yo gutangira gucukura yamaze gukorwa ndetse n’ibigega ibikomoka kuri Petelori bizahunikwamo byamaze kubakwa; igisigaye ni ukubikurura bicishwa muri iyo miyoboro izaba ifite uburebure bwa kilometero 1,443 ni ukuvuga kuva muri Uganda ahitwa Albertine Basin kugeza ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Kugeza ubu hamaze gutunganywa umuyoboro ureshya na kilometero 800 ugera ahitwa Nzenga.

Kubaka uyu muyoboro wose bizatwara ingengo y’imari ya miliyari $ 5, ukazubakwa ku bufatanye bwa Uganda, Tanzania, Ubushinwa ndetse  n’ikigo cya Abafaransa Total Energies gifitemo 62% by’imigabane.

Indi wasoma bijyanye:

Uganda Yatunganyije Ahantu 74 Izacukura Ibikomoka Kuri Petelori

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version