Kagame Asanga Uburezi Butaragera Ku Iterambere Nyaryo

Perezida Paul Kagame avuga ko aho uburezi mu Rwanda bugeze ari heza ariko hakiri byinshi byo gukora ngo bugere ku rugero rwo hejuru, rwifuzwa.

Bikubiye mu ijambo yagejeje ku baje mu muhango wo kurahira kwa Minisitiri w’uburezi mushya witwa Joseph Nsengimana.

Kagame avuga ko uburezi bw’u Rwanda bugeze ahantu ho kwishimirwa mu kuzamura iterambere ry’abarutuye.

Avuga ko iyo uburezi butejwe imbere bugira uruhare rutaziguye mu kuzamura imibereho myiza, bigakorwa binyuze mu kuzamura ubumenyi buva hirya no hino ku isi.

Ati: “Ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze. Hari ibijyanye n’u Rwanda rwacu ubwarwo hari n’ibijyanye no kumenya isi n’abandi bayituye n’imikoranire,  byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu,  bugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’isi ariko noneho banabishingireho biyubaka mu majyambere n’ibindi.”

Nubwo ubwo burezi bwazamutse nk’uko Perezida Kagame abivuga, ku rundi ruhande avuga ko bidahagije.

Yunzemo ati: “Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo bwari bwagera aho twifuza cyangwa se hashimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino”.

Yaboneyeho kugira inama Minisitiri mushya w’uburezi y’uko inshingano ze ari ngari kandi zikomeye, ariko amwizeza ko atazakora wenyine.

Ngo si inshingano zimureba wenyine ahubwo azazifatanya n’abandi bakorana muri Guverinoma.

Kagame asanga ubufatanye ari ngombwa kugira ngo uburezi butere imbere.

Ku wa 11, Nzeri, 2024 ni bwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation, ari umuyobozi ushinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Intel Corporation ni ikigo cy’Abanyamerika gikora gahunda za mudasobwa zikorana n’iby’uburezi n’ubucuruzi, kikagira icyicaro mu Mujyi wa Santa Clara muri Leta ya California.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version