Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Kwanga Kwiteranya Bituma Badatanga Amakuru Ku Makimbirane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Kwanga Kwiteranya Bituma Badatanga Amakuru Ku Makimbirane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2023 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha basaba abaturage muri rusange n’ab’i Muhanga by’umwihariko kujya batanga amakuru ku makimbirane yo mu ngo z’abaturanyi hakiri kare aho kuzavuga ko bari bazi ko  ahari ari umwe mu bagize umuryango yishwe.

Henshi mu Rwanda  abaturage banga kuvuga amakuru y’amakimbirane mu baturanyi ngo batiteranya.

Uko guceceka gutuma umugizi wa nabi abona uburyo bwo guhemukira uwo babana kuko biba bisa nkaho nta wundi ubizi cyangwa ntawe ushaka kubimenya cyangwa uwabimenye ntacyo bimubwiye.

Mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, Njangwe Jean Marie uyobora Ishami ry’ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri aka Karere yasabye abahatuye kuva muri iyo ngeso yo kwanga kwiteranya, ahubwo bakajya bavuga amakuru y’urugomo kuko  rutinda rukazavamo urupfu cyangwa ubumuga kuwarukorewe.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Kiyumba muri Muhanga

Avuga ko bidakwiye ko ihohotera ricecekwa cyangwa rizinzikwa  kugeza ubwo abantu bakazaritangaho amakuru ari uko bumvise ngo runaka yishe runaka.

Nibwo wumva bavuze ati: “[…]twari tuzi amakimbirane bahoranaga.”

We na bagenzi be bakora muri RIB mu ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha babwiye abaturage ko kuba ijisho rya mugenzi wawe ari ukwirinda ko yahura n’akaga ubireba.

Bavuga ko iriya ntero ivuze ‘gutabariza umuntu ngo arenganurwe cyangwa arindwe akaga, ariko ukareba niba nawe ntawe yagateza, ukabivuga hakabaho gukumira.’

Jean Paul Habun Nsabimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB ku rwego rw’igihugu yavuze ko nta muntu ukwiye kunga uwakoreye mugenzi we icyaha cy’ihohoterwa n’uwo yagikoreye.

Habun Nsabimana avuga ko ibyaha nkibyo byangiza uwabikorewe, bikamumugaza, bikamuhungabanya umutima n’ibitekerezo bityo ntakore ngo yiteze imbere ndetse bikaba byanamuhitana!

Abakozi ba RIB bari mu bikorwa byo kugeza hirya no hino mu Rwanda serivisi zabo no gufungura Isange One Stop Centers mu bice bisa n’ibyitaruye kugira ngo bafashe abaturage babituye kuzigana.

Mu kuganiriza abo baturage, abakozi ba RIB baboneraho kubashishikariza kugana izo Isange One Centers, bakazigezaho ibibazo byabo.

Kuri uyu wa mbere taliki 25, Nzeri, 2023 bashishikarije abaturage kuyigana aho ikorera mu bitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga.

Izafasha abatuye Umurenge wa Kiyumba n’indi iyegereye.

Ubuyobozi bw’uyu murenge  bwarashimye  ko abawutuye begerejwe iriya serivise.

RIB isaba abaturage kutajya bahishira abahohotera abandi
Umukozi wa RIB yandika ibibazo cyangwa ibitekerezo by’abaturage

 

Ababyeyi baje kumva impanuro za RIB
TAGGED:AbagenzacyahafeaturedIsangeMuhangaRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburyo Butanu Bwafashije Warren Buffett Gutunga Za Miliyari $
Next Article Kigali: Ikamyo Ipakiye Gazi Yafunze Umuhanda Kabuga-Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?