Hari abahinzi bo mu Karere ka Muhanga babwiye itangazamakuru ko bahinze bakarumbya, ubu bakaba bashonje. Ibi ariko Meya w’aka Karere witwa Jacqueline Kayitare avuga ko bitakwitwa inzara ahubwo ari ‘ibyo kurya bidahagije.’
Abaturage bavuga ko nta biribwa bafite bihagije kubera ko imvura yaguye nabi bakarumbya, kubona ibiribwa bihagije abagize umuryango kikaba ari ikibazo.
Ubusanzwe gusonza ni ikintu gisanzwe kuri byinshi mu binyabuzima.
Inkoranyamagambo yiwa Dictionary Thesaurus ivuga ko gusonza bitagaragarira amaso ahubwo ari igihe umuntu yumva afite icyifuzo n’ubushake bwo kurya ikiribwa cyangwa ibiribwa runaka, byaba bitetse cyangwa ari bibisi.
Gusonza bigira ibipimo kuko uzumva bavuze ngo ‘ntahaze kubera ko yariye bike.’
Akenshi gusonza biterwa n’uko amafunguro aba ari make, atabonekera igihe cyangwa ahenze.
Ibyinshi mu byo abantu muri rusange barya ni ibyo bejeje ariko hari ubwo beza ubundi bakarumbya.
Kuteza akenshi biterwa n’imvura nke, ifumbire nke cyangwa ibyonnyi, hakiyongeraho n’ubumenyi buke mu mihingire igezweho.
Ku kibazo cy’abatuye Muhanga, bamwe muri bo bavuga ko ibihe by’ihinga byabaye bibi bituma umusaruro utuba.
Umwe muri bo witwa Anastase Mwambari yabwiye itangazamakuru ko iyo bagize amahirwe imvura ibonekera igihe, basarura ibyo barya bakagira n’ibyo basagurira isoko.
Ku mwero w’ubu ariko, avuga n’ibihingwa byagerageje kwera, byumiye mu murima kubera izuba ry’igikatu.
Ku ngingo yo kuhira cyangwa guhingisha imashini, Mwambari avuga ko hari ibice bya Muhanga bihanamye k’uburyo utabihinga muri ubwo buryo.
Meya ati: “ Nta nzara ihari”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu by’ukuri igihari ‘atari inzara’ ahubwo ‘ari umusaruro muke,’ utuma abantu batarya ngo bahage.
Imvugo ya Meya hari bamwe bashobora kuyifata nko kutamenya imibereho y’abo ayobora kuko bo bazi neza uko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku masoko barema hirya no hino.
Bazi uko ubuke bw’ibiribwa ku isoko kwatumye igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ibishyimbo n’ibindi kizamuka.
Ikiganiro cyahuje Meya Kayitare cyaganiriwemo ingamba zikwiye gufatwa no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umusaruro w’ibihingwa ngangurarugo uzamuke.
Yabazaga buri muyobozi muri abari aho icyo yumva cyakorwa kugira ngo umusaruro wiyongere.
Baje kwemeranya ko bikwiye ko inturusu zishaje zikwiye kurandurwa kuko n’ubusanzwe ziri mu biti bicura ibindi amazi n’imyunyungugu ituma, muri rusange, ibimera bikura.
Abashinzwe ubuhinzi kandi biyemeje kurwanya isuri, gukorera urutoki no kongera imirima shuri.
Muri ibi biganiro Meya Jacqueline Kayitare yavuze ko bakoze igenzura mu mwaka wa 2022, basanga hari hegitari 91 zidahinze kandi nyinshi muri izo zikaba iz’abantu batuye mu Mujyi wa Kigali.
Ikibabaje ngo ni uko abo basilimu b’i Kigali bifite k’uburyo badatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.
Meya Kayitare avuga ko abashinzwe ubuhinzi kuva ku rwego rw’Umurenge no mu Karere bibagirwa ko umuhigo wabo nyamukuru ari uwo guhaza abaturage.
Ati: “Dufite abakozi bashinzwe ubuhinzi. Turabasaba gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.”
Uyu Muyobozi avuga ko kuba hari abafite imirima yabaye ibisambu kuri hegitari 91 ari igihombo kinini ku Karere ka Muhanga kose muri rusange.
Kayitare avuga ko bagiye kubwira abafite ayo masambu adahinze kuyabyaza umusaruro, batabyubahiriza hagakurikizwa amategeko bakayamburwa.
Ifoto: Meya Kayitare aganiriza abaturage