Mukabalisa Yabaye Senateri

Donatille Mukabalisa wari Perezida w’Umutwe w’Abadepite yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda nk’uhagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Amatora yakozwe n’Abagize iIhuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 niyo yatorewemo.

Mukabalisa Donatille yatoranywe na Murangwa Ndangiza Hadija wari usanzwe ari Umusaneteri.

Ubusanzwe Ihuriro Nyarwanda ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigira abasenateri bane barihagararira muri Sena y’u Rwanda, nyuma y’aba babiri hazatorwa abandi mu gihe gito kiri imbere.

Hari abandi basenateri 12 bahagarariye inzego y’Ubutegetsi baherutse gutorwa.

Abo ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia na Rugira Amandin batowe mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds ku majwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence n’amajwi 68,53% na Mukabaramba Alvera n’amanota 76,40%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien n’amajwi 67,88%.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Amashuri makuru na Kaminuza nayo aherutse gutora Abasenateri bazayahagararira.

Ni mu matora yabaye ku wa 17 Nzeri 2024.

Muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hatowe Ngarambe Telesphore, na ho muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Uwimbabazi Pénine.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abantu 26, hakazajyamo abandi umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version