Mukura Yateguje Rayon Sports Ko Izayitungura

Gatera Edmond uvugira Mukura Victory Sports yatangaje ko ikipe avugira yitaguye kuzatsinda Rayon Sports, ikayiha Pasika. Umukino hagati y’aya makipe uzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Werurwe, 2024, ukazaba ari umukino wo ku munsi wa 25 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Nyuma y’igihe shampiyona idakinwa kubera imikino ya gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnyemo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 na 25 Werurwe, kuri uyu wa Gatandatu irasubukurwa.

Gatera yabwiye itangazamakuru ati:  “Ni ‘derbie’ y’Amajyepfo. Ni umukino buri munsi uhora mu mitwe y’abantu. Usanga buri munsi umukino nk’uyu uduhuza na Rayon Sports ukurikirwa n’iminsi mikuru. Uzasome amateka urebe. Mukura itwara Igikombe cya Super-net itsinze Rayon Sports ibitego 5-2 byari bimeze gute? Dutsinda Rayon Sports kuri Final ya Fraippont na bwo bwacyaga ari kuri Bonne Année [Ubunani]. Akenshi duhura na Rayon Sports mu minsi y’Iminsi Mikuru”.

Avuga ko kuri uyu wa Gatandatu nabwo ari uko bizagenda

- Advertisement -

Yemeza ko bazaha Rayon Sports Pasika ibishye kuko izaba yatsinzwe. Icyakora bo bayita impano.

Avuga ko kubera ko bari bamaze iminsi batitwara neza, ubu igihe kigeze ngo bahe abafana babo ibyishimo kuko intego ya Mukura ari ntsinzi.

Gatera Edmond yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, by’umwihariko aba Mukura VS kuzaza ari benshi kuri uyu mukino, cyane ko ibiciro bidakanganye.

Umukino hagati ya Mukura na Rayon uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa kenda z’amanywa.

Uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Kwinjira ni Frw 1.000, ahasanzwe, Frw 3.000 Frw mu mpande za VIP na Frw  5.000 Frw muri VIP ndetse na Frw  10.000 muri gice cy’abanyacyubahiro ba cyane.

Amakipe yombi muri iki gihe aregeranye ku rutonde rwa shampiyona aho Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 45 naho Mukura VS ikaba  iya kane n’amanota 39.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version