Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mumbwire Icyagerwaho Nta Mahoro Arambye?- Jeannette Kagame Abaza Bagenzi Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mumbwire Icyagerwaho Nta Mahoro Arambye?- Jeannette Kagame Abaza Bagenzi Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2022 2:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yabajije abandi bafasha b’Abakuru b’ibihugu n’abandi bagore bari mu buyobozi bukuru mu nzego zitandukanye niba aho babereye hari uwabonye umuryango w’abantu ugira icyo ugeraho nta mahoro arambye abawugize bafite.

Hari mu ijambo yavugiye i Doha muri Qatar mu nama yigaga uko iterambere rirambye ry’abatuye isi ryagerwaho binyuze mu bufatanye bugamije ko ingingo ya 3 igize Intego z’iterambere rirambye( SDGs) igice cya mbere n’igice cyayo cya kabiri yagerwaho iramutse irebwe ukwayo kandi hari izindi zigomba kuyungira.

Iyi nama yateguwe n’ikigo kitwa Qatar Foundation kita ku burezi, ubushakatsi n’iterambere ry’umuryango muri rusange.

Jeannette Kagame mu ijambo rye yabajije abari bamuteze amati ati: “ Ndagira ngo ba nyakubahwa mbabaze. Hagire umbwira niba hari icyagerwaho nta mahoro arambye ahari? Ni gute isi yagira amahoro arambye  kandi ikirere kitameze neza, ubukene ari bwose? Nta mahoro arambye, ikirere kimeze nabi, ni gute umubyeyi, umwana we, mbese umuryango muri rusange wabaho utekanye?”

Yavuze ko intego z’iterambere rirambye zashyizweho mu mwaka wa 2015 hagamijwe ko ubukene bushira mu bantu, isi ikarindwa ibyago abantu bakomeza kuyikururira nabo batiretse.

Umugambi munini ni uw’uko ubukene bwacika bitarenze umwaka wa 2030.

Yababwiye ko aho u Rwanda rugeze muri iki gihe ari heza kandi byavuye mu mbaraga z’Abanyarwanda bishyize hamwe bakora bagamije kubaka ejo habo heza.

Avuga ko u Rwanda rw’ubu ari igihugu gitoshye, gifite abaturage bunze ubumwe kandi biyemeje gukora ngo biteze imbere bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho.

Yabatangarije ko ugeze i Kigali abona ko ari umujyi usukuye, ufite imihanda itarangwamo umwanda kandi ikikijwe n’ibimera biyiha ubwiza bigaha abayicamo umwuka wo guhumeka n’ahantu heza ho kugama akazuba bagafata amafu.

Jeannette Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu Rwanda urugomo n’umuco wo kudahana ari inkuru ishaje, ngo amategeko arakurikizwa kandi ibitsina byombi bihabwa amahirwe angana ku buzima bw’igihugu.

Yavuze ko Abanyarwanda bakangutse bamenya ko ak’imuhana kaza imvura ihise bityo barakora kugira ngo hatazagira uwo bakomeza gutegera amaboko.

Ati: “  Twaje kubona ko ari ngombwa gukanguka, tugafatanya gutekerereza ejo hacu hazaza kandi tukabikora ubu kuko twasanze ejo hazaza hatangira none.”

 Ku byerekeye u Rwanda kandi,  Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’intambara yo kurubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikihutirwaga kurusha ibindi cyari ukubaka inzego zituma Abanyarwanda batekana.

Avuga ko ubusanzwe ingingo zose zigize Intego z’Iterambere rirambye zuzuzanya hagamijwe ko hatagira kimwe cyangwa byinshi byibagirana.

Ikindi yavuze ni uko u Rwanda rubyaza umusaruro amahirwe yose abonetse, rukabikora rugamije ko abaturage barwo babaho neza, biyubashye kandi bubashywe mu mahanga.

Ndetse ngo bigaragarira no mu mibereho yabo cyane cyane abana kuko n’imfu zabo zagabanutse cyane cyane abakivuka cyangwa abatarageza imyaka itatu y’amavuko.

Kugeza ubu Umunyarwanda afite icyizere cyo kuramba imyaka 69 nk’uko biherutse gutangazwa muri Raporo ya OMS/WHO.

Muri rusange ngo Umunyarwanda yinjiza  $797 ku mwaka.

Ikindi kigeze gutangazwa mbere y’iyi raporo ni uko Abanyarwanda 800 batunze byibura Miliyoni $1.

"What could be the harm in looking at the world with a different lens today? Why wouldn’t we rethink the systems that have not served us well?" – Her Excellency Mrs Jeannette Kagame#WISHQatar2022

Read the full statement here: https://t.co/UFdy9Idehm (1/2) pic.twitter.com/Iu5eXOJw5s

— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 4, 2022

 

TAGGED:AbanaAbanyarwandaDohafeaturedJeannetteJenosideKagameQatar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Y’Epfo Ni Iya Mbere Muri Afurika Kuri Internet Yihuta Ikaba Iya 46 Ku ISI
Next Article Nyabihu: Abagabo Bafatanya N’Abagore Babo Gutekera Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?