Mumenye Ko Ari Mwe Muzahindura Ubuhinzi Bw’u Rwanda-Minisitiri Rwigamba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba yabwiye abanyeshuri 84 barangije itorero ryabereye mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bibungabunga ibidukikije(RICA) ko ari bo u Rwanda ruhanze amaso ngo bahindure ubuhinzi babugire ubwa kijyambere.

Abo banyeshuri bari mu cyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri barangije amasomo y’Itorero ryiswe Intagamburuzwa.

Ni abanyeshuri arimo 42 b’abahungu na bashiki babo 42 bose hamwe bakaba 84.

Minisitiri Rwigamba yababwiye ko ubuhinzi bukiri imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’u Rwanda bityo ko bakwiye gukora k’uburyo bukorwa kijyambere.

- Advertisement -

Avuga ko ubutaka bw’u Rwanda butaziyongera ariko abarutuye bo bazakomeza kwiyongera kandi bakeneye ibiribwa.

Kuri we, u Rwanda rukeneye abantu bakora ubuhinzi butanga igisubizo kirambye kuri iyo ngingo.

Minisitiri Eric Rwigamba ati: “ Icyo tubasaba si ikintu kigoranye kuko mwarize, ahubwo turabasaba kuzakoresha ubumenyi mwahawe kugira ngo muhindure ubuhinzi bube ubwa kijyambere.”

Yababwiye ko n’ubwo bize byinshi bijyanye n’ubumenyi butandukanye, badakwiye na rimwe kuzibagirwa ko indangagaciro z’Abanyarwanda ari zo shingiro rya byose.

Rwigamba yabasabye ko nibaramuka bumvise bagiye kwibagirwa ibyo bize batozwa ubutore, bagomba kuzajya bazirikana ko ubutore bw’Abanyarwanda aribwo byose u Rwanda rushingiyeho.

Richard Ferguson ushinzwe amasomo muri iriya Kaminuza yashimye Leta y’u Rwanda kubera umuhati wayo wo guha abanyeshuri indangagaciro z’abaturage b’igihugu cyababyaye.

Ati: “ Turashima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho uburyo abaturage barwo biga ubuhinzi nk’ubu kandi muri ayo masomo, hakabamo no gukomeza kubakundisha igihugu cyabo.”

Ifoto rusange y’abayobozi na RICA n’abanyeshuri barangije itorero

Itorero ry’Intagamburuzwa ryarangije amasomo yaryo ni irya gatatu ryatorejwe muri kiriya kigo.

Amasomo yabo bayatangiye mu mpera za Kanama, 2023.

Bigishijwe amateka y’Abanyarwanda bo hambere y’umwaduko w’Abazungu, ayo mu Bukoloni, aya nyuma yabwo ndetse n’ay’uburyo Abanyarwanda bibohoye.

Bibukijwe ko ubumenyi budafite indangagaciro nyarwanda bupfa ubusa
Bahuguwe muri byinshi bizabagirira akamaro

Mu nyigisho mboneragihugu, abo banyeshuri babwiwe ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwabuze bituma bamarana, bityo ko bakwiye kubusigasira.

Kaminuza ya RICA iherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora ahitwa Kagasa.

Yashinzwe n’umuherwe Howard Buffett, uyu akaba aherutse mu Rwanda mu muhango wo guha imfura z’iyi Kaminuza impamyabumenyi.

Howard Buffett

Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version