Yicaga Abana Akabarya: Ni Iki Gitera Abantu Kwica Abandi Umusubizo?

Ubwicanyi nk'ubuvugwa kuri Kazungu si umwihariko wa bamwe

*Icyitonderwa: Amagambo ari muri iyi nkuru hari abo ashobora guhungabanya:

*Abica abantu umusubizo( serial murders) babiterwa n’iki?

*Ese ushobora kureba umuntu ukabimukekera?

Nyuma y’Umunyarwanda witwa Kazungu Dénis uherutse gufatwa n’Ubugenzacyaha akemera ko yicaga abakobwa akabajugunya mu cyobo cy’aho yari atuye, muri Zimbabwe ho haravugwa uwicaga abana bo ku muhanda akarya inyama z’imibiri yabo!

- Advertisement -

Uyu musore w’i Harare mu Murwa mukuru wa Zimbabwe witwa Thandolwenkosi Ndlovu yemereye Polisi y’aho ko yicaga abana akavuna amagufa yabo hanyuma akarya amara yabo.

N’ubwo yakoraga ibyo byose uyu musore afite imyaka 20 y’amavuko.

Nyuma y’uko Polisi ya Zimbabwe imufashe ikamugeza imbere y’ubutabera, yiyemereye ko ibyo yabikoze ndetse ngo inyama z’abo bana yabaga yishe yaziryaga yabanje kuzitogosa.

Hari kimwe mu binyamakuru byo muri Zimbabwe kitwa H-Metro cyanditse ko uriya musore yicaga n’abantu yasangaga ku muhanda batagira aho baba, homeless.

Bivugwa ko uyu musore Ndlovu yakuze ari ‘umwana wo ku muhanda’.

Mu bwicanyi bwe yibasiraga abana yasangaga ku muhanda bishwe n’isari, basinziriye.

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe witwa Assistant Commissioner Paul Nyathi avuga ko kugeza ubu uriya musore bamukurikiranyeho kwica abantu batanu n’ubwo ibimenyetso bigikusanywa byerekana ko bashobora kuba barenga abo.

ACP Nyathi yavuze ko ukekwaho buriya bwicanyi yabukoreshaga ibimene by’amacupa yateraga abana asanze basinziriye.

Abapolisi bafashe uyu musore mu minsi ishize ubwo bari bamutegeye ahitwa Ritten Road aho yari ari ashakisha undi mwana yakwivugana.

Andi makuru avuga ko atishe abantu b’i Harare gusa ahubwo hari n’abandi batatu bo mu Mujyi wa kabiri wa Zimbabwe witwa Bulawayo yishe.

Yabishe muri Mutarama, 2020.

Polisi yaje gusanga abo aticishaga ibimene by’amacupa kubera ko yabibuze cyangwa abona bitamworohera kubikoresha, yabicishaga amatafari cyangwa amabuye yabakubitaga mu mutwe asanze agatotsi kabibye.

Icyakora Polisi ntirabona ibimenyetso byarekana ko yicaga bariya bana agamije kubatambaho igitambo mu by’imyuka mibi.

Ihumuriza abaturage ko ubwo uriya musore yafashwe, bakwiye gushyira umutima mu nda kandi ngo ntizahwema gukurikirana no guta muri yombi abanyabyaha bose ndetse nicyo bizasaba cyose ngo kizakorwa ariko bafatwe!

Ni iki gitera umuntu kwica abandi umusubizo ntacyo yishisha?

Ingero ebyiri zanditswe haruguru zerekana ko ubwicanyi bukozwe n’umuntu umwe wica abandi yikurikiranya kandi nta kangononwa, atari umwihariko w’ahantu hamwe cyangwa abantu runaka.

Mu Amerika babayo, muri Australia, mu Bushinwa, mu Birwa bya  Tuvalu…mbese abantu nk’abo ntaho bataba.

Ikindi ni uko atari ikibazo cya none!

Hari umuhanga witwa Dr.Richard Von Krafft-Ebing wo mu Burayi bwo mu Kinyejana cya 19 wanditse mu gitabo yise Psychopathia Sexualis iby’abantu bicaga abantu nyuma yo kubasambanya cyangwa bakabikora bagamije kwishimisha.

Kubera ko abicanyi nk’abo badakunze kubaho, inyandiko ya FBI yise Serial Murder, Multi-Disciplinary Perspectives for Investigators ivuga ko abahanga mu myitwarire ya muntu n’abakora mu by’ubugenzacyaha batarasobanukirwa mu buryo budasubirwaho kandi bemeranyijweho igitera abantu kuvutsa abandi ubuzima ntaho babazi na hato!

Icyakora mu bushakashatsi bwabo, baje gusanga bimwe mu byo abo bicanyi bahuriraho ari uko baba ari abantu ‘basanzwe babana n’abandi’ k’uburyo utabakekera ubwo bunyamaswa.

Wabagereranya n’imvugo y’Abanyarwanda ivuga ko runaka ‘yigize nk’impyisi yambaye uruhu rw’intama.’

Birashoboka ko ari yo mpamvu babasha kwica abantu benshi mu gihe kirekire kandi nta muntu wigeze abibakekaho.

Kazungu Dénis twavuze haruguru yemereye Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ko yishe abakobwa bagera kuri batanu mu gihe kigera ku mwaka!

Ntawamenya igihe cyacagamo hari y’urupfu rw’umwe n’urw’undi ariko birumvikana ko nyuma yo kwica umwe yabyukaga akajya gushaka ikimutunga nk’abandi Banyarwanda bose!

Bivuze ko mu bandi yigaragazaga nk’umuntu w’ingirakamaro, ufitiye igihugu akamaro, wo kwizerwa no kugirwa inshuti.

Niyo turufu yamufashaga no kureshya undi muntu wo kwica.

Umunyamerika witwaga Garry Ridgeway yigeze kwemerera urukiko ko yishe abagore 48 mu gihe cy’imyaka 20.

Yari umukozi wubashwe mu igaraje yakoreragamo riri Seattle muri Washington kandi ntiyasibaga mu rusengero.

Hari n’ubwo yatumiraga bagenzi be bakorana bakajyana gusenga.

Ibyo byose ariko ntibyamubuzaga kwica abagore yabaga yagiye gusambanya.

FBI ivuga ko kwibwira ko abicanyi nk’abo babiterwa no kokamwa n’ubusambanyi gusa, byaba ari ukwibeshya.

Hari bamwe babiterwa n’inzigo bakuye ku buhemu bigeze kugirirwa n’umwe mubo bizeye bakiri abana, kuba barakubiswe bagakorerwa ibya mfura mbi n’ababyeyi babo, hakaba abandi bica abantu kugira ngo babacucure utwabo ndetse hakaba n’ababiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ikindi abahanga bavuga ni uko abicanyi nk’abo bakunze gukorera ubwicanyi bwabo mu bice bitandukanye.

Uwo muri Zimbabwe twavuze haruguru twabonye ko yabanje i Harare ariko aza no kwimukira Bulawayo.

Polisi y’u Rwanda mu mezi yashize nabwo yafashe umugabo wicaga abazamu abasanze basinziriye hirya no hino muri Kigali.

Uyu yivugiye ko yumvaga yarishe abantu icyenda kandi intego bari 40!

Abagenzacyaha ba FBI mu nyandiko yabo twashingiyeho iki gice cy’iyi nkuru bemeza ko akenshi iyo umuntu yishe abantu batatu akabona ntawe umufashe cyangwa umuketse, aba ashobora kwica abantu 30 cyangwa kurengaho.

Mu gukora ibi, abantu nk’aba bahimba amayeri atuma bigorana ko abagenzacyaha cyangwa abandi bantu babatahura.

N’imyirondoro yabo iba ififitse.

Iyi niyo mpamvu Kazungu yari afite ibindi byangombwa biriho andi mazina kuko hari hamwe yitwaga Nshimiyimana Joseph, ahandi yitwa Eric Sibomana ndetse ngo nta n’umuntu wari uzi aho yaje aturutse.

Bamwe babwiye itangazamakuru ko yakuze ari umwana wo ku muhanda, amakuru asa n’ay’uwo muri Zimbabwe twagarutseho haruguru.

Abo mu Mudugudu ntibari bamufite mu nyandiko z’abawutuye.

Icyakora ntabwo abicanyi nka bariya baba babikomora ku babyeyi babo ngo wenda ube wavuga ko ari ibintu ababyeyi bahererekanya n’abana babo mu maraso, bimwe bita génétique.

Mu magambo make, abicanyi bica abantu umusubizo baba ari abantu nk’abandi, abantu utakekera ubwo bunyamaswa.

Iyi niyo mpamvu Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kicukiro witwa Antoine Mutsinzi yaraye abwiye RBA ko ari ngombwa cyane ko abaturage bamenya umuntu uwo ari wese baturanye, bakamenya icyo akora n’imyitwarire ye muri rusange.

Kazungu yakoreye amahano akurikiranyweho mu nzu yubatswe mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version