‘Muri Bo Nta Mana Irimo’: Kagame Abwira Abashaka Guha U Rwanda Amabwiriza

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kumenya ibibafitiye inyungu akaba ari byo bakurikira, kuko iyo bitabaye ibyo baha urwaho abanyamahanga bashaka kubaryanisha.

Ni ubutumwa yatangiye mu nana y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi Yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangiye kuri uyu wa Gatanu.

Yahereye ku buryo u Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ari n’igihe cyo kwibuka n’icyabishe.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwisuzuma uburyo bemeye kubibwamo amacakubiri, kugeza ubwo mu rugo rumwe umugabo yumva ko atari umwe n’umugore banafitanye abana.

- Advertisement -

Ati “Kandi igisobanuro cyabyo ni uko mugomba kuryana, namwe mukagenda mukabikora. Ese ubwo ikibazo ni icy’uwo muntu wo hanze waje akabumvisha ko uri uyu, akumvisha undi ngo uri uriya, akanabumvisha ko mugomba guhangana?”

Yavuze ko uburyo bwiza bwo gukemura ibyo bibazo ari ukubanza kwimenya ubwanyu no kumenya ibibafitiye inyungu, akaba ari byo mukurikira.

Yakomeje ati “Iyo ibyo byose rero bimaze kutunanira, kumenya abo turibo n’icyo dushaka n’uko dukwiriye kukigeraho, nyine iyi mico mibi yose niho ivukira, niho itujyamo, hanyuma ahubwo babandi bo hanze navugaga bakaboneraho umwanya wo kudukiniraho koko. Rwose bakatujyamo bakadukina.”

Yatanze urugero ku isenene, uburyo iyo abantu bamaze kuzifata bakazishyira mu kintu kimwe ngo zitabacika, zijya kugera mu isafuriya zarwanye hagati yazo zamaranye.

Ati “Namwe rero abanyafurika, natwe twese, mureke kumera nk’isenene. Uriya utegereje kubakaranga arabihorera mukabanza muka… buri umwe akabonamo undi umwanzi we, bakicana, ariko umuntu yiyicariye hariya abategereje ngo abakarange nyine.”

Perezida Kagame we yavuze ko yabirokotse kera, ku buryo abo hanze ababwira uko ashatse kuko ntacyo bamugira. Yabihuje n’uko n’iyo wemeye kubakorera, amaherezo nawe urangirira “muri ya safuriya.”

Yakomeje ati “Niyo wakurikiza ibyo bakubwira cyangwa bakubwiye, cyangwa ibyo bagushakira, cyangwa ibyo bakugira gute, uzarangirira aho bagukaranga.”

“Ariko icyo nababwira, nabo ni abantu, muri bo nta Mana irimo. Ikiremwamuntu nkanjye, kuza kumbwira ibyo u Rwanda rukwiriye kuba rukora, OK. Ndagutega amatwi, ntabwo nakwanga gutega amatwi, rwose.”

Yavuze ko n’ibihugu bishaka guha amabwiriza ibindi nabyo bifite ibibazo.

Yakomoje kuri bimwe byuzuye ivanguraruhu, aho abirabura baraswa ku manywa y’ihangu cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaraswa kubera amatora.

Ku bihugu bisuzugurwa ngo usanga ikibazo gito gihinduka mpuzamahanga, nyamara kuri bya bihugu bikomeye, ikibazo cyose kigafatwa nk’ikiri mu bushobozi bw’igihugu.

Ati “Ni nko kukubwira ngo ikibazo icyo aricyo cyose tuzajya tukubwira uko ukigenza, nitwe tukuyobora, tuzakubwira uko uzajya wifata, uko uzajya uvuga, ndetse tuzajya tubahitiramo n’abayobozi banyu, abo dushaka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo utakwisha aragukerereza.”

Yavuze ko ubu butumwa abutanga kugira ngo urubyiruko rugire amahitamo rugomba gukora kugira ngo ruzavemo abayobozi bafata ibyemezo, mu gihe abahari ubu bakomeje gusaza bajya ku ruhande.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abanyamuryango barenga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Iri kubera muri Intare Conference Arena, i Rusororo.

Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 600
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version