Abakozi Bakwiye Kujya Mu Kiruhuko Bagifite Imbaraga Zo Kwikorera – CESTRAR

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Gicurasi, 2021 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe  abakozi. Impuzamiryango y’abakozi mu Rwanda yitwa CESTRAR yasohoye itangazo rikubiyemo ibyifuzo  by’abakozi harimo n’icy’uko bazajya bahabwa ikiruhuko cy’izabukuru bagifite imbaraga zo kwikorera.

Basaba  ko Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum wage) ritangazwa mu gihe cya vuba, bityo hakamenyekana umushara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.

Inyandiko ikubiyemo ibyo CESTRAR yifuza ko bikorwa ivuga ko kutagira uriya mushahara bituma bamwe mu bakozi bakomeza guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biriho kw’isoko (coast of living), kandi  ariwo wagombye gushingirwaho mu gihe habaye imishyikirano hagati y’umukozi n’umukoresha ku bijyanye n’umushahara.

Abakozi b’Abanyarwanda basaba Leta ko yashishikariza abakoresha guha abakozi Kontaro z’akazi (Employment contract) no kubahemba umushahara binyujijwe muri Bank nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.

- Advertisement -

Igice kinini cy’abakozi mu Rwanda kiri hejuru ya 80% kibarizwa mu mirimo itanditse (Informal sector).

Aba  bakozi bahura n’ibibazo byinshi birimo no kutoroherezwa mu bwiteganyirize bw’abakozi bitewe ahanini n’imiterere y’itegeko rirebana n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Leta isabwa  guhyiraho gahunda yo guhindura imiterere y’iyo mirimo hagamijwe kugira imirimo myinshi yanditse kandi irengerwa n’amategeko.

Minisiteri y’abakozi n’umurimo hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, bisabwa ko hashyirwaho ikigega kirengera umushahara mu bihe bidasanzwe no mu gihe umukozi atakaje umushahara agitegereje kubona undi murimo.

Ikindi abanditse inyandiko ikubiyemo ibyo abakozi basaba Leta y’u Rwanda ni uko abakozi bitangiye abandi Banyarwanda mu bihe bya Guma mu rugo kubera ko akazi bakora gafitiye abandi akamaro kurushaho, bagombye kuzabihemberwa, bakagenerwa ishimwe ryihariye.

Ibaruwa yabo ishima Leta y’u Rwanda kubera ingamba yafashe zo kurinda ko abaturage bandura COVID-19 ari benshi kandi n’ubu ikaba ikora uko ishoboye ngo izamure imibereho yabo.

Ibi bavuga byagaragariye mu gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu kiswe Recovery Fund, bagasaba ko kiriya kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID 19, cyane cyane abatakaje umurimo n’umushahara wari ubatunze n’imiryango yabo.

Abagize CESTRAR bavuga ko n’ubwo u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe, hari ikizere ko COVID-19 izatsindwa, abantu bagasubira mu buzima busanzwe.

Insanganyamatsiko yashyizwemo n’abagize iriya mpuzamashyirahamwe  mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umukozi igira iti: ‘ RENGERA UBUZIMA KU KAZI (SAUVEZ DES VIES AU TRAVAIL / SAVE LIVES AT WORK)’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version