Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi ifatanyije na Imbuto Foundation igiye kubaka ibigo by’urubyiruko mu rwego rwo kuzamura impano zarwo.
Ni ubufatanye bwiza kuko Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri yahoze ari umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, uwo akaba Sandrine Umutoni.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima niwe watangaje iby’uwo mugambi.
Hari mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku bahanzi 60 bari bamaze umwaka bahabwa amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Yabwiye urubyiruko ko umuryango Imbuto Foundation ukwiye gushimirwa uruhare rutaziguye ugira mu guteza imbere urubyiruko.
Ati:“Imbuto Foundation irema urubyiruko mu buryo bwuzuye kuko nta cyo dusiga inyuma. Muri iyi minsi dufite n’umushinga mwiza tugira ngo tubashimire. Tugiye kubaka ibigo by’urubyiruko mu Turere, tuzahera mu bigo bitanu byo mu Bugesera, Burera, Gicumbi na Kimisagara ya Nyarugenge tuyivugurure. Ni iki se tutashimira Imbuto Foundation?”
Minisitiri Dr. Utumatwishima avuga ko uretse kuba barimo kureba uko nta muntu uzongera gukoresha ibihangano by’abahanzi atabanje kwishyura, hanatangijwe gahunda yo kubafasha kwiteza imbere batumirwa mu nama bagatarama bakishyurwa.
Ati: “Twifuza ko nta gikorwa cyaba mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga tutabonamo ubuhanzi. Twebwe twarabitangiye muri Minisiteri yacu, igikorwa cyose tugiye gukora, Igihumbi cy’Amadolari ntabwo ari amafaranga macye (Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni n’ibihumbi 300), yewe n’amadolari 500 wayamuha wenda akaguramo umuderi ari bwambare yaje kubataramira, ariko umuhanzi aho agiye gutarama yishyurwe.”
Yatanze urugendo rw’uko hari igitaramo Niyo Bosco aherutse gutumirwamo kandi yarishyuwe.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi iteganya gukomeza gukorana bya hafi n’abahanzi n’urubyiruko muri rusange.