Muri Burkina Faso Haburijwemo Coup d’Etat

Ku wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso yatawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Kaboré yategetse Burkina Faso guhera mu mwaka wa 2015.

Gufata Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana byaje bikurikira ubwoba bwari bumaze iminsi mu baturage n’abandi bakurikirana ibibera muri kiriya gihugu kubera ibibazo by’umutekano bihamaze igihe.

Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana

Umusirikare uherutse gufatwa yitwa Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana akaba yarigeze kuyobora Umutwe w’abakomando barwanira ku butaka.

- Kwmamaza -

Umugambi w’uriya musirikare bivugwa ko watangiye gutegurwa mu mpera z’Ukuboza, 2021 ubwo habaga igitero cyagabwe ahitwa Inata gihitana abantu 53.

Yigeze no kuba umuyobozi w’ingabo za Burkina Faso zari zishinzwe kurinda Amajyaruguru ya kiriya gihugu, izo ngabo zikaba zari zigize umutwe wa 25 mu Gifaransa bita 25e régiment parachutiste commando.

Uyu mutwe wari ufite ibirindiro ahitwa Bobo-Dioulasso.

Jeune Afrique yanditse ko hari n’abandi basirikare bakuru ba Burkina Faso batawe muri yombi bakurikiranyweho ubwinjiracyaha muri uriya mugambi.

Perezida  Roch Marc Christian Kaboré yagiye ku butegetsi asombuye Michel Kafando.

Kafando nawe yagiyeho asimbuye umusirikare witwa Yacouba Isaac Zida nawe wasimbuye umusirikare wakoze Coup d’etat witwa Gen Gilbert Diendéré.

Bose bagiye ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bigaragambije bakirukana Blaise Compaoré wagiye ku butegetsi ahiritse uwo abanya Burkina Faso bafata nk’intwari yabo witwaga Captaine Thomas Sankara.

Ikindi Compaoré yashinjwe n’abaturage be ni urupfu rw’umunyamakuru wakundwaga na benshi muri kiriya gihugu witwaga Norbert Zongo.

Zongo yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru L’Indépendant.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version