Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Burkina Faso Haburijwemo Coup d’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Burkina Faso Haburijwemo Coup d’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2022 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso yatawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Kaboré yategetse Burkina Faso guhera mu mwaka wa 2015.

Gufata Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana byaje bikurikira ubwoba bwari bumaze iminsi mu baturage n’abandi bakurikirana ibibera muri kiriya gihugu kubera ibibazo by’umutekano bihamaze igihe.

Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana

Umusirikare uherutse gufatwa yitwa Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana akaba yarigeze kuyobora Umutwe w’abakomando barwanira ku butaka.

Umugambi w’uriya musirikare bivugwa ko watangiye gutegurwa mu mpera z’Ukuboza, 2021 ubwo habaga igitero cyagabwe ahitwa Inata gihitana abantu 53.

Yigeze no kuba umuyobozi w’ingabo za Burkina Faso zari zishinzwe kurinda Amajyaruguru ya kiriya gihugu, izo ngabo zikaba zari zigize umutwe wa 25 mu Gifaransa bita 25e régiment parachutiste commando.

Uyu mutwe wari ufite ibirindiro ahitwa Bobo-Dioulasso.

Jeune Afrique yanditse ko hari n’abandi basirikare bakuru ba Burkina Faso batawe muri yombi bakurikiranyweho ubwinjiracyaha muri uriya mugambi.

Perezida  Roch Marc Christian Kaboré yagiye ku butegetsi asombuye Michel Kafando.

Kafando nawe yagiyeho asimbuye umusirikare witwa Yacouba Isaac Zida nawe wasimbuye umusirikare wakoze Coup d’etat witwa Gen Gilbert Diendéré.

Bose bagiye ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bigaragambije bakirukana Blaise Compaoré wagiye ku butegetsi ahiritse uwo abanya Burkina Faso bafata nk’intwari yabo witwaga Captaine Thomas Sankara.

Ikindi Compaoré yashinjwe n’abaturage be ni urupfu rw’umunyamakuru wakundwaga na benshi muri kiriya gihugu witwaga Norbert Zongo.

Zongo yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru L’Indépendant.

TAGGED:Burkina Fasocoup d’étatfeaturedUmusirikareUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwe Mu Bayobozi b’Umutwe wa ADF Yatawe Muri Yombi
Next Article Ibitaramo Byakomorewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?