Umusore W’I Kayonza Yicishije Nyina Ishoka

Mu Kagari ka Kirehe, Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umusore witwa Jean Pierre Rugerinyange wishe Nyina amukubise ishoka. Uyu musore yari asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Kirehe witwa Liliane Niyonsenga avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri uriya musore yica umuntu kuko no mu mwaka wa 2014 yabikoze.

Ngo ubwo we n’abandi bayobozi batabaraga, basanze uriya mukecuru yapfuye ariko umuhungu we Rugerinyange yiyicariye ku kazuba anywa agatabi.

Ati: “ Twasanze nta kibazo afite rwose ubona ko ibyo yakoze ntacyo bimubwiye, mbese nk’uko undi wese urwaye mu mutwe yabigenza.”

- Advertisement -

Liliane Niyonsenga avuga ko Nyina w’uriya musore yitwa Coletta Ntabuntu, akaba yari akimurera.

Niyonsenga ati: “ Ni umuntu wa kabiri yishe kuko no mu mwaka wa 2014 yishe undi. Yari amaze igihe adafata imiti yo kwa muganga.”

Jean Pierre Rugerinyange uvugwaho gukora kiriya cyaha ngo yari amaze igihe runaka adafata imiti yo kwa muganga, bikaba bicyekwa ko ari byo byaba byatumye akora ibyo yakoze.

Taarifa yahamagaye nomero yashyizwe ku rubuga rw’ibitaro by’i Ndera bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo tubabaze uko bigenda kugira ngo umuntu urwaye mu mutwe asubizwe mu bandi ariko iyo nomero ntiyaciyemo.

Itegeko riteganya Ibyaha n’ibihano muri rusange     Ingingo ya 85: ivuga ko byizrwa Impamvu zituma hatabaho uburyozwacyaha ivuga ko umuntu ataryozwa icyaha iyo:

1 º Ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) y’amavuko;

2 º Ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha;

Uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze n’ubwo yaba yaratesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version