Inkuru Y’Agahomamunwa Ivugwamo Perezida Wa Mozambique

Muri Mozambique haherutse gutangizwa urubanza bivugwa ko ibirukubiyemo bivugwa ku bantu bakomeye barimo na Perezida wayo Filip Nyusi ndetse n’umuhungu w’undi mugabo wayoboye kiriya gihugu witwa Armando Ndambi Guebuza.

Iyi  nkuru ivugwa muri Mozambique ni imwe mu nkuru z’agahomamunwa zikomeye zabaye ku mugabane w’Afurika.

Hashize imyaka itanu iki kibazo gitangiye kuvugwa muri Mozambique kuko ubwa mbere cyavuzwe mu mwaka wa 2016.

Muri uyu mwaka wa 2021( muri Kanama) nibwo abantu 19 batangiye kwitaba umucamanza witwa Efigenio Baptista, aba bakaba barimo n’umuhungu w’uwahoze ayobora Mozabique witwa Armando Ndambi Guebuza.

- Kwmamaza -

Umucamanza Efigenio Baptista n’abo bafatanyije muri uru rubanza batangiye kumva ibisobanuro bya bariya bantu baregwa kandi ngo kubumva bizarangira tariki 02, Ukuboza, 2021.

Inteko iburanisha ikurikirana uru rubanza

Imwe mu mpamvu ituma uru rubanza rukomera cyane ni uko ruvugwamo na Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo Filip Nyusi ndetse na Minisitiri we w’ingabo aruvugwamo.

Perezida Nyusi ahakana ibyo bamuvugwaho byose.

Ibigo by’ubucuruzi byahawe umwenda bidakurikijwe amategeko

Bijya gucika, byatangiye ubwo hashingwaga ibigo by’ubucuruzi mu buryo bidakurikije amategeko, ibyo bigo bikoreherezwa kubona umwenda w’akayabo ka Miliyari 2.7 $.

Ibi ni ibyemezwa n’Urukiko ruri kuburanisha kiriya kirego.

Aya mafaranga yishyuwe hagati y’umwaka wa 2012 n’umwaka wa 2013, akaba yari agenewe kubaka ubwato bwo kwifashisha mu burobyi no kugura ibikoresho byagombaga gufasha Polisi ya kiriya gihugu gucunga amazi y’Inyanja y’Abahinde gikoraho.

Ikigo cy’ubucuruzi cyatsindiye iri soko ni icyo mu Bufaransa kitwa CMN (Mechanical constructions of Normandy) kiyoborwa n’ikindi cy’abanya Liban kitwa Privinvest Holdings.

Mu mwaka wa 2015, ibintu byabaye bibi, ndetse n’Inteko ishinga amategeko ntiyabwirwa iby’iryo shoramari.

Uko bigaragara, aho kugira ngo uriya mushinga uze ari uwo guteza imbere abaturage, waje ahubwo ufite isura ya gisirikare.

Ba nyiri ibigo ntibigeze batangiza ibikorwa bijyanye n’icyo bakiye amafaranga, ahubwo basabye ko hakongerwaho n’andi angana na miliyoni 713 $kandi aratangwa hatanerekanywe umusaruro azatanga.

Hejuru y’abantu bamaze gushyirwa mu majwi muri kariya gahomamunwa, harimo n’ibigo bikomeye mu by’imari by’i Burayi n’ahandi.

Harimo za banki zo mu Busuwisi n’abakomisiyoneri bo muri Liban.

Muri Guverinoma ya Mozambique harimo abandi bayobozi bakuru bagera kuri 15 bavugwaho gusaranganya miliyoni 200$ ya ruswa.

Kuba abayobozi barafashe amafaranga angana kuriya bakayigabanya kandi bazi ko Mozambique ari kimwe mu bihugu bicyennye cyane kurusha ibindi ku isi, ubwabyo biragayitse!

Bivugwa ko ubaze uhereye mu mwaka wa 2013 kugeza ubu, ingaruka z’ibyo bariya bantu bakoze zatumye Mozambique ihomba agera kuri miliyari 11$.

Umwe mu bahanga bo mu kigo Chr. Michelsen Institute yavuze ko kiriya gihombo cyatumye abaturage bangana na miliyoni ebyiri bajya mu kiciro cy’abakene.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version