U Bwongereza Bwagumishije u Rwanda Ku Rutonde Rutukura, Rwima Agaciro Inkigo Mu Bihugu Byinshi

Guverinoma y’u Bwongereza yoroheje amabwiriza y’ingendo ku bantu bakingiwe COVID-19 byuzuye bashaka kwerekezayo, ariko yima ubwo burenganzira abakingiriwe mu bihugu bya Afurika, Amerika y’Epfo n’ibindi byinshi ku buryo bagomba gukomeza kugendera ku mabwiriza agenga abantu batakingiwe.

Ni amabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa 4 Ukwakira, azaha umwihariko abantu bahawe inkingo ebyiri za COVID-19 aho ziteganywa, bakingiriwe mu Bwongereza, u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 17.

Mbere y’iyo tariki ariko, ibihugu umunani guhera ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri bizakurwa ku rutonde rutukura, ni ukuvuga ibihugu abantu babiturutsemo cyangwa babinyuzemo mu minsi 10 ishize batemerewe kwinjira mu Bwongereza.

Ibyo ni Misiri, Bangladesh, Kenya, Oman, Pakistan, Sri Lanka, Turikiya na Maldives.

- Advertisement -

U Rwanda rwagumye kuri urwo rutonde nubwo rumaze gukingira abantu benshi, nyuma yo gushyirwamo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Rwashyizweho guhera ku wa 29 Mutarama 2021, kuva icyo gihe rumaze gukingira abaturage miliyoni 1.3 bakingiwe byuzuye na miliyoni 1.8 bahawe nibura urukingo rumwe.

Amabwiriza yashyiriweho abakingiwe byuzuye

Guhera ku wa 4 Ukwakira, umuntu wakingiwe byuzuye nibura mu minsi 14 ishize wo mu bihugu byatoranyijwe, ntabwo azongera gushyirwa mu kato k’iminsi 10.

Ntabwo kandi azongera gukenera igipimo cya COVID-19 cyasabwaga gufatwa mu minsi itatu mbere y’urugendo.

Azaba akeneye gusa gupimwa ku munsi wa kabiri ageze mu Bwongereza, ubundi agahita ajya mu bye nta nkomyi.

Guhera mu mpera z’Ukwakira kandi, icyo gipimo cyo ku munsi wa kabiri kizoroshywa maze aho kugira ngo umuntu afate igihenze kizwi nka ‘polymerase chain reaction test’ (PCR), azajye akorerwa igitanga ibisubizo byihuse kimenyerewe nka Rapid Test.

Si amahirwe ariko yahawe abantu bose.

Abemerewe ayo mahirwe ni abakingiriwe byuzuye muri gahunda z’ibihugu by’u Bwongereza, mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa gahunda z’ikingira z’u Bwongereza zikorerwa mu mahanga.

Ni amahirwe kandi yashyiriweho abahawe inkingo za Oxford/AstraZeneca, Pfizer BioNTech, Moderna cyangwa Janssen mu bihugu bya Australia, Antigua and Barbuda, Barbados, Bahrain, Brunei, Canada, Dominica, Israel, u Buyapani, Kuwait, Malaysia, New Zealand, Qatar, Saudi Arabia, Singapore, Korea y’Epfo cyangwa Taiwan.

Ivangwa ry’inkingo ebyiri za Oxford/AstraZeneca, Pfizer BioNTech cyangwa Moderna riremewe.

Kuri urwo rutonde hariho n’abantu bakingiwe mu cyiciro cy’igerageza ry’inkingo zaje kwemezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Australia, bafite ibyemezo by’uko bakingiwe.

Umugenzi azaba asabwa gusa kumenyekanisha ahantu azamara ya minsi ibiri mu Bwongereza, akabikora mu masaha 48 mbere y’urugendo.

Igihe asanzwemo ubwandu azajya ahita ashyirwa mu kato, hafatwe ikindi gipimo cya PCR ku buntu, gikoreshwe hasesengurwa ubwandu yasanganywe.

Biteganywa ko abantu bakingiwe bagomba kuba bafite icyemezo kiriho amazina yose, itariki y’amavuko, ubwoko bw’urukingo n’uwarukoze, itariki buri rukingo rwatangiwe n’aho umuntu yakingiriwe.

Amabwiriza akomeza ati “Niba iyo nyandiko yatanzwe n’urwego rw’ubuzima itagaragaza ibyo byose, ugomba gukurikiza amabwiriza y’abantu batakingiwe.”

“Niba warakingiwe byuzuye ariko ukaba utisanga muri aya mabwiriza agenga abakingiwe byuzuye, ugomba gukurikiza amabwiriza areba abantu batakingiwe.”

Icyo gika cya nyuma nicyo kireba abakingiriwe mu bihugu bitavugwa muri ayo mabwiriza nk’ibyo muri Afurika byose, u Buhinde, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi.

Ibireba abatarakingiwe

Ku muntu uri mu cyiciro cy’abatarakingiwe, mbere yo kwerekeza mu Bwongereza agomba kwipimisha COVID-19 mu minsi itatu ya mbere y’urugendo.

Agomba kwitegura kujya mu kato k’iminsi 10 mu Bwongereza, agasaba kandi akishyura ibipimo bya COVID-19 bizafatwa ku munsi wa kabiri n’uwa munani.

Muri icyo gihe ariko hari amahirwe yo kuva mu kato hakiri kare binyuze mu kwishyura igipimo cyihariye cya COVID-19 gifatwa ku munsi wa gatanu w’akato, byagaragara ko ari muzima akemererwa kukavamo adategereje ya minsi 10.

Ntabwo ayo mahirwe ariko ateganywa ku bantu bavuye cyangwa banyuze mu bihugu biri ku rutonde rutukura mu minsi 10 ishize.

Bo ntabwo bemerewe kujya mu Bwongereza, kereka Abongereza, abo muri Ireland cyangwa afite ibyangombwa byo guturayo, bo bagomba kurangiza akato muri hoteli zigenzurwa.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza Grant Shapps, yavuze ko ubu buryo buzorohereza abagenzi kuko buzagabanya inshuro bipimishaga n’ikiguzi cyabyo, bityo biteze imbere imigenderanire binazamure ubucuruzi.

Ati “Bizanateza ibere urwego rw’ubwikorezi bw’indege.”

Bibarwa ko abantu basaga 8 mu 10 bakuru mu Bwongereza bamaze gukingirwa COVID-19.

U Bwongereza Bugiye Gusuzuma Icyemezo Cyafunze Ingendo Ziva Mu Rwanda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version