Mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi ziterwa n’imvura nyinshi harimi n’imyuzure, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamuritse ahantu 15 hari ibikoresho bitanga impuruza ku bwinshi bw’imvura ishora ishobora guteza ibyo biza.
Ni uburyo ‘flood monitoring system’ buri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Umukozi mu kigo cy’igihugu kita ku migezi n’amazi( Rwanda Water Resources Board) witwa Rémy Norbert Duhuze yatangarije bagenzi bacu ba The New Times ko biriya byuma bishinzwe gukusanya, gusesengura no gutanga amakuru ku bwiyongere bw’amazi aterwa n’imvura nyinshi, ayo makuru akaba yashingirwaho abantu basabwa kwimuka ahashobora kwaduka umwuzure.
Ibyo byuma byashyizwe hafi y’imigezi migari kugira ngo bijye biyicungira hafi biyitangeho amakuru ‘amazi atararenga inkombe.’
Ibyo byuma bifite ikoranabuhanga ritanga amakuru kuri SIM Cards, bigatuma ababishinzwe babona amakuru yanditse ababwira uko igipimo cy’amazi mu migezi n’inzuzi runaka gihagaze.
Ni uburyo kandi bwitezweho kuzafasha umujyi wa Kigali mu gushyira mu bikorwa gahunda yawo yo gutunganya amazi amanuka mu misozi bise ‘Stormwater Management Master Plan, uzarangira mu mwaka wa 2024.
Ikoranabuhanga ryo gucungira hafi iby’imyuzure ryashyizwe ku Gisozi, Kibagabaga, Kinamba, Mpazi, Mulindi, Mulindi-Ndera, umugezi wa Rufigiza, Karuruma, umugezi wa Rugenge-Rwintare, Rugunga n’ahandi.
Hari kandi no ku kigo nderabuzima cya Nyarugenge, Ishuri ribanza rya Gatenga, Rusororo, Rubungo, Umurenge wa Kinyinya, uwa Nduba n’uwa Jali.
Ifoto: Ikigereranyo cy’uko iryo koranabuhanga rikora