Muri Kigali Special Economic Zone Hafunguwe Icyumba Ababyeyi Bonkerezamo

Mu kigo Africa Improved Foods gikora ibiribwa byongerewe agaciro kitwa Africa Improved Foods hafunguwe icyumba kizafasha ababyeyi bakorera muri iki kigo kujya bonsa abana babo.

Ikigo Africa Improved Foods giherereye mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Konkereza abana mu cyumba cyabigenewe ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije gutuma abana batazahazwa no kutonka kubera ko ababyeyi baba bari ku kazi.

Ubuyobozi bw’Uruganda Africa Improved Foods bwatangije kiriya cyumba mu rwego rwo gufasha abagore bafite abana barukorera kujya babona aho bonkereza abana babo.

- Advertisement -
Ubwo hafungurwaga iki cyumba

Abana bonswa mu gihe cy’ikiruhuko cyagenwe.

Ubwo yafunguraga  icyi cyumba,  Umuyobozi wa Africa Improved Foods (AIF) ku rwego rw’igihugu Ahmed Sylla yavuze ko  kizafasha ababyeyi ariko kikanazamura imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo muri rusange.

Sylla ati: “ Ubusanzwe ababyeyi ni abantu b’ingirakamaro kuri twebwe, niyo mpamvu twabatekerejeho, tukabashyiriraho icyi cyumba kandi twizeye ko kizabafasha mu konsa abana babo.”

Abakozi bazajya bazanira ababyeyi abana babonse

Hari ababyeyi basanzwe bakorera muri kiriya kigo bavuga ko kiriya cyumba kizabafasha kubona  uko bonsa abo bibarutse kandi bigakorerwa ahantu habugenewe, hatuje.

Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima ivuga ko konsa umwana nta kindi umuhaye ukabikora mu mezi atandatu bimugirira akamaro kanini mu buzima bwe bwose.

Muri kiriya cyumba hari ibikoresho bihagije bisukuye  bibereye ababyeyi  n’abana bato .

Kiragutse k’uburyo gishobora  kwakira ababyeyi 50 baje konsa.

Ubuyobozi bwa Africa Improved Foods buvuga ko bufite gahunda yo kuzagura kiriya cyumba.

Abahanga bavuga ko amashereka ari ingenzi ku mwana ndetse no kuri Nyina kuko ari umurunga ubahuza.

Umwana utaronse igihe kirekire urukundo rwe na Nyina ntiruba ruhagije.

Konsa umwana kandi ngo bimugirira akamaro kurushaho iyo Nyina amwonsa amureba mu maso, amuganiriza kandi akamwonsa akimubyara.

Umuhondo uba mu mashereka ni ingenzi cyane mu kubaka ubudahangarwa bw’umwana.

Uba ukize ku ntungamubiri zitandukanye zirimo na Vitamins na Proteins.

Amashereka  afasha umwana kuzamura imikorere y’ibice by’umubiri harimo ibituma ahumurirwa,  kumva icyanga n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version