Hari abanyamuryango za Koperative zimwe na zimwe zo mu Rwanda bavuga ko hari umutungo babikije Koperative zabo ariko ntibamenye irengero ryawo.
Ubuasanzwe abantu babitsa za Koperative bagamije ko umutungo wabo urindwa, bakizigama kandi ukazabyazwa umusaruro mu nyungu z’abanyamuryango bose.
Iyo umutungo ucunzwe neza, ntunyerezwe n’abawushinzwe, Kopetive ‘zirunguka.’
Abanyamuryango ba za Koperative bababazwa n’uko hari abanyereza uriya mutungo ariko ntibakurikiranwe kandi inzego z’amakoperative ziba zibizi.
Gusa n’ubwo hari ibyagiye bihabwa umurongo, kujyeza ubu hari bamwe mu banyamuryango ba za Koperative zitandukanye binubira ko imitungo yabo yanyerejwe, byanamenyekana ntihagire igikorwa kuko habaho ubwo ababikoze cyangwa abafatanyije nabo bikomereza imirimo nk’ibisanzwe ntihabeho
Mu murenge wa Mutuntu akarere ka Karongi n’aho havugwa amakuru y’uko hari umuyobozi wa Koperative KATEKOGRO uherutse kumwirukana witwa Habineza kubera ko hari ibyo yasibye atabiganiriyeho n’Inteko rusange y’abanyamuryango.
Ibyo yasinye ngo byari ibyo kwemeza imishahara kandi atiteze aho iriya mishahara azava.
Iyi ni Koperative y’abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge itandatu ari yo Rugabano, Mutuntu, Gitesi, Gashari, Ruganda na Twumba.
Igizwe n’ abanyamuryango 1670 . Amakuru Taarifa ifite avuga abanyamuryango basanze hari amafaranga yakoresheje aho atagombaga gukoreshwa.
Hari abandi banyamuryango ba Koperative yo mu Karere ka Karongi babwiye RBA ko umutungo wa Koperative yabo wanyerejwe bikanemezwa n’abagenzuzi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, kikanasaba ko inzego zibishinzwe ‘zibakurikirana,’ ariko na n’ubu bamwe muri bo bakaba bakiri mu babayoboye.
Ni Koperative y’abahinzi b’umuceri yitwa Kodarika.
Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, bwo buvuga ko ‘bitazigera’ bibaho ko uwanyereje umutungo wa Koperative awuheza ngo ntabiryozwe.
Umuyobozi w’iki Kigo witwa Prof Harerimana Jean Bosco avuga ko ibyinshi muri ibyo bibazo bikemuka gahoro gahoro ariko agasaba abanyamuryango ba ya Koperative y’i Kamonyi kwihangana ngo kuko inzego zibishinzwe ziba ziri kubikurikirana.
Ubugenzacyaha bwo buvuga ko hari amadosiye buri gukurikirana kandi ngo n’undi uwo ari we wese uzavugwaho gukoresha nabi umutungo w’abaturage azabibazwa.
Umuvugizi w’uru rwego witwa Dr Thierry B. Murangira ati: “Utanze ikirego turakurikirana yaba abanyamuryango ku giti cye cyangwa n’ubuyobozi bwa RCA. Abantu bubahe umutungo w’abaturage ubitswe mu ma Koperative kandi bacike ku kamenyero kabi ko gusesagura umutungo wabitswe n’abaturage ngo uzabagoboke ejo hazaza. Abantu babicikeho.”
Kujyeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative 10369 zose hamwe zikaba zifite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, 52% bakaba ari abagabo naho 43% bakaba ari abagore.