Muri Philippines Uwanze Gukingirwa COVID-19 Azafungwa

Perezida Duterte yaburiye abaturage bazinangira bakanga gukingirwa ko bazafungwa

Perezida Duterte wa Philippines yaburiye abaturage b’igihugu cye ko uzanga gukingirwa COVID-19 azafungwa. Yababwiye ko Polisi ifite kasho na gereza bihagije bityo abasaba kumvira amabwiriza, bakemera gukingirwa bitaba ibyo bagafungwa.

Reuters yatangaje ko Perezida Duterte asaba abaturage b’igihugu ayoboye ko bagombye kumva ko kubakingira ari ingirakamaro kuri bo no ku gihugu ariko ko uzabyanga azaba ari gushyira igihugu mu kaga bityo ko Polisi itazamwihanganira.

Perezida Duterte

Hari video yasohotse yerekana Perezida Rodrigo Roa Duterte abwira bamwe mu bayobozi bakuru ba Philippines ko bagomba guhaguruka bagakingira abaturage kandi bakamenya abantu bose banze urukingo kugira ngo bagirwe inama, ariko abinangiye bafungwe.

Kuva icyorezo COVID-19 kigera muri Philippines umwaka ushize, hamaze kwandura abantu 1,364,239 , muri bo abarega 23,749 cyarabahitanye .

- Advertisement -

Ubu kiriya giherereye muri Aziya y’Amajyepfo cyakingiyeabaturage bacyo  barenga 6,624,417.

Imibare yerekana ko abanduye COVID muri Philippines barenga miliyoni
Philippines ni igihugu kigizwe n’ibirwa giherereye muri Aziya y’Amajyepfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version