‘Ingabo Z’Amahanga’ Zaje Kwigira Ku Ngabo Z’U Rwanda

Itsinda ry’abasirikare 47 bo mu bihugu byiganjemo ibya Aziya  ziri mu Rwanda mu rwego rwo gutsura ubufatanye hagati yazo n’iz’u Rwanda. Mu Rwanda zakiriwe n’umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi.

Ni abo mu bihugu bya Bangladesh, u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

Bari mu Rwanda guhera tariki 20 kugeza tariki 24, Kamena, 2021, bakaba bayobowe na Major General Ashraful Islam wo mu ngabo za Bangladesh.

Nyuma yo kwakirwa na General Mupenzi, bariya basirikare basobanuriwe imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda.

- Advertisement -

Maj Gen Ashraful Islam yavuze ko baje mu Rwanda kugira ngo bareba uruhare ingabo z’u Rwanda zagize kandi zikigira mu iterambere ryarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “  Twize byinshi ku mateka y’u Rwanda ariko cyane cyane ayerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo iki gihugu cyivanye mu ngaruka zayo.”

Mu ruzinduko rwabo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi n’ingoro ndangamateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Basobanuriwe kandi imikorere ya Zigama CSS, ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda biri mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro n’ibindi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda.

Abagize ririya tsinda barateganya gusura izindi nzego za Leta mbere y’uko barangiza urugendo rwabo mu Rwanda.

Gen Mupenzi aganira n’abashyitsi basuye u Rwanda
Hari impano yabageneye
Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version