Muri Sudan Leta Yakuyeho Murandasi

Mu rwego rwo gukoma mu nkokora umugambi w’impirimbanyi za Politiki zashakaga gutegura imyigaragambyo,  Leta ya Sudani yakuyeho murandasi.

Hari hateganyijwe imyigaragambyo yo kongera gusaba ko ubutegetsi busubizwa abasivili ijana ku ijana, bukavanwa mu maboko y’abasirikare.

Imyigaragambyo yari iteganyijwe gukorerwa hirya no hino mu Murwa mukuru Khartoum  ariko ubu yakomwe mu nkokora kandi ibiraro bihuza ibice bitandukanye by’uriya Mujyi byafunzwe.

Leta yasohoye itangazo riha gasopo uwo ari we wese uri buhirahire agashaka gutangiza imyigaragambyo ko bitari bumuhire.

- Advertisement -

No mu mpera z’Icyumweru gishize, nabwo abaturage bari bateguye imyigaragambyo yo gusaba ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y’abasivili.

Imidugararo yaje iyikurikiye yaguyemo abantu ndetse hari amakuru atangazwa na BBC avuga ko hari abagore abapolisi ba kiriya gihugu bakoreye ibya mfura mbi barabasambanya

Ikigo cya Sudani gishinzwe imikorere y’ibigo by’itumanaho kitwa Sudan’s National Telecommunications Corporation( NTC) yatangaje ko byabaye ngombwa ko itumanaho rya murandasi riba ruvanyweho kugira ngo igihugu kidashyirwa mu icuraburindi n’abigaragambya.

Hirya no hino mu murwa mukuru Khartoum hashyizwe abasirikare n’abapolisi benshi ngo batangire uwo ari wese washaka kujya mu myigaragambyo

Muri iki gihe Sudani iyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Uyu musirikare mukuru avuga ko yiteguye kuzasubiza ubutegetsi abasivili muri Nyakanga, 2023.

Omar al-Bashir  wari imaze imyaka 28 ayobora Sudani yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2019 asimburwa n’abasirikare bahise bashyiraho inzibacyuho igikomeje kugeza n’ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version