Kandiho Uyobora Iperereza Rya Gisirikare Rya Uganda Yahuye Na Kayumba Nyamwasa

Mu buryo bitaga ko ari ibanga, abakozi bo mu rwego rw’iperereza rya gisirikare rya Uganda bateguye umubonano w’Umuyobozi wabo Major General Abel Kandiho na Kayumba Nyamwasa uyobora  RNC.

Ishami rya Taarifa rishinzwe inkuru zicukumbuye rifite amakuru aboneye yemeza ko Gen Kandiho na Kayumba Nyamwasa baherutse guhurira muri Afurika y’Epfo aho Nyamwasa amaze imyaka myinshi aba.

Ni ngombwa ko abasomyi bacu bibuka ko Kayumba Nyamwasa ari umwanzi w’u Rwanda wateguye ibitero byahitanye Abanyarwanda hirya no hino kandi akaba ashaka gukuraho Leta iruyobora.

Amakuru y’ubutasi twamenye, avuga ko ku wa Gatatu tariki 22, Ukuboza, 2021 Major General Abel Kandiho yafashe indege yerekeza muri Afurika y’Epfo ajyanye icyo bise ‘ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kaguta Museveni yageneye Perezida Cyril Ramaphosa.’

- Advertisement -

Nyuma Kandiho yahuye n’Umuyobozi w’Ishami rya gisirikare mu Ngabo z’Afurika y’Epfo rishinzwe ubutasi witwa Maj Gen Ntakaleleni Simon Sigudu.

Ikindi kigomba kwibukwa ni uko iriya nama ibaye mu gihe ingabo za Uganda ‘zasubiye’ muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurwanya abo muri Allied Democratic Front( ADF).

N’ubwo abagaba b’ingabo z’ibihugu byombi( Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo) baherutse kwivuga ibigwi by’uko bashegeshe abarwanyi ba ADF, abahanga bakurikirana iby’iriya ntambara bavuga ko nta gihamya idakuka iriya ntsinzi ishingiyeho.

Bavuga ko ibivugwa ko bariya barwanyi bakubiswe inshuro n’ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, byagombye kuba bifite video, ifoto cyangwa ikindi gihamya cyo kwereka isi ko koko ibivugwa ari ukuri.

Kuri bo, intsinzi kuri ADF ntabwo ari iya Uganda gusa, ahubwo iramutse ibayeho yaba ari iy’isi yose.

Ingabo za Uganda zatangije intambara kuri ADF mu mpera z’Ugushyingo, 2021.

Nyuma gato, zatangaje ko zahuye n’ikibazo cy’uko mu nzira igana aho umwanzi ari hari ibiti binini n’ibihuru bituma ibifaro byazo bidatambuka.

Amashusho y’imashini zikora imihanda ziri kurimbura ibyo biti ntiyatinze kujya ahagaragara.

Major General Kayanja Muhanga uyoboye biriya bitero yatangaje ko ‘bidatinze’ ingabo ze ziri bube zabonye inzira ituma zikomeza iyo ntambara.

Ntibyatinze hasohoka itangazo risinyweho n’ingazo z’ibihugu byombi FARDC-UPDF rivuga ko zifashe ibyihebe 35 byo muri ADF.

Nyamara n’ubwo bavuze biriya, nta bihamya bifatika byatangajwe ngo byerekane koko ko abo barwanyi bafashwe.

U Rwanda rwo ruhanze amaso muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ngo rurebe ko hari icyakwigerereza kuruhunganya.

Rushinja Uganda gufasha abarwanyi bo muri RNC bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’i Kigali.

Uganda nayo igashinja u Rwanda kuyineka binyuze mu koherezayo ba maneko baba baturuka i Kigali cyangwa abandi bava muri Uganda ariko bakorera ubutegetsi bw’i Kigali.

Ibi byatumye Abakuru b’Ibihugu byombi nabo bagira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Rimwe Museveni yigeze kuvuga ati: “ Abashaka kuduhungabanyiriza umutekano ntibazi imbaraga dufite uko zingana.”

Perezida Kagame nawe yaramusubije ati: “ Nta muntu n’umwe aho yaba aturutse hose wantegeka kumupfukamira.”

Imipaka y’ibihugu byombi irafunze guhera muri Werurwe, 2019.

Ni kenshi hari Abanyarwanda Uganda izana barabaye intere ikabageza ku mupaka wayo n’u Rwanda.

Hari n’imirambo y’Abanyarwanda izana ikajugunya ku mupaka wayo n’u Rwanda.

Ibya Kandiho na Nyamwasa…

N’ubwo byabaye umuco ko Abanyarwanda bamenyereye gutata, muri iki gihe byafashe undi murego nyuma y’uko ibyo ingabo za Uganda zikorera muri DRC zibigira ibanga ndetse Kandiho akaba aherutse guhura na Kayumba Nyamwasa mu ruzinduko rwitwaga ko ari urwo guha Ramaphosa ubutumwa yagenewe na Museveni.

Nyamwasa niwe mucurabwenge rw’ishingwa ry’umutwe  P5 ugizwe n’abarwanyi bazengereje abo mu bice bya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

P5 igizwe n’abarwanyi bo mu mitwe ya Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), tForces démocratiques unifées-Inkingi (FDU INKINGI),  People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Social Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC).

Kayumba Nyamwasa

Intwaro z’abo barwanyi zituruka i Burundi abarwanyi bo bagashakishwa hirya no hino mu Karere k’Ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo.

Ibivugwa by’uko ADF iri gukubitwa inshuro biramutse ari impamo, byaba ari amakuru meza kuri P5 kuko yahita ibona uburyo bwo kuza kuba mu gice ADF yabagamo.

Kumenya ko muri iki gice hari umushinga ubutegetsi bwa Uganda bwahatangije wo kubaka umuhanda byatuma wumva ko Uganda ihafite umugambi urambye wo kutazahava vuba.

Bivugwa ko kubaka uriya muhanda bizamara imyaka itanu.

Hari amakuru dufite avuga ko Kayumba Nyamwasa yahawe akazi n’ubutegetsi bwa Uganda ngo abe ashaka abarwanyi kandi abatoreze kuzakomeza guteza akaduruvayo mu gace Uganda iri kubakamo umuhanda muri DRC ubwo izaba yavuyeyo.

Kubera ko ADF ari ikibazo kuri Uganda, iramutse itsindiwe muri DRC, ihuriro P5 ryo ryaba ribaye igisubizo kuri Uganda mu gihe kiri imbere muri DRC.

Ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda buri gukora uko bushoboye ngo bushake uko mu gihe kiri imbere u Rwanda rwazabura umutekano.

Mu ntangiriro za Kanama, 2021, Major General Abel Kandiho uyobora ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda, yagiye mu Burundi ahura na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Abel Kandiho ari kumwe na Perezida Evariste Ndayishimiye

Icyo yari agamije kwari ugukoma mu nkokora umubano ‘ugenda uba’  mwiza hagati ya Kigali na Gitega.

Kuba muri iki Cyumweru yaragiye muri Afurika y’Epfo nacyo ni ikintu gikomeye ku mutekano w’u Rwanda kubera ko Afurika y’Epfo ari igihugu gicumbikiye Nyamwasa kandi gifite ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byinshi bikorera muri DRC.

Gifite n’abasirikare benshi muri MONUSCO.

Kuba Uganda yarohereje ingabo muri DRC ivuga ko igiye kwirukana ADF ariko amakuru adatangazwa ku mugaragaro akaba avuga ko yabikoze igamije ko ADF nivayo hazajya P5 ubwabyo biteje impungenge ku mutekano w’aka Karere mu gihe gito kiri imbere!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version