Ingabo ziyoboye zaraye zishyizeho Bwana Albert Pahimi Padacké ngo abe Minisitiri w’Intebe ariko kuri uyu wa Kabiri tariki 27, Mata, 2021 abaturage b’i N’Djamena baramukiye mu mihanda bamwamagana.
Abatavuga rumwe na Leta hamwe n’abo muri Sosiyete Sivili basabye abaturage kuyoboka.
Abakomeretse ubu barabarirwa muri 20.
Umunyamakuru wa RFI witwa Aurélie Bazzara-Kibangula avuga ko imyigaragambyo yakorewe no bindi bice bya Tchad.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu bamaganye ko abashinzwe umutekano bafashe abantu benshi barabafunga babakurikiranyeho uruhare muri iriya myigaragambyo.
Abigaragambya bafite ibyapa byanditse ho ko badashaka ko Tchad ihinduka akarima k’umuryango umwe, aho umubyeyi apfa agasigira ubutegetsi uwo yabyaye cyangwa inshuti ze.
Ikindi ni uko abigaragambya bari kutsa igitutu Abafaransa babashinja kuba inyuma y’ibibera muri kiriya gihugu.
Iki gitutu kiri kugaragara mu buryo bw’uko abigaragambya bari kwibasira ibigega bya essence by’ikigo cy’Abafaransa Total.
Abaturage bari kwigaragambya kandi bafunze umuhanda uva N’Djamena ugana mu Majyepfo y’igihugu.
Abapolisi n’ingabo boherejwe henshi kugira ngo bahoshe iriya myigaragambyo
Biganje mu bice birimo inyubako za Leta no mu mahuriro y’imihanda minini.
Abigaragambya kandi bari gutwika amapine k’uburyo hari ahantu henshi imyotsi yuzuye ikirere.
Kuba Bwana Albert Pahimi Padacké aherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe byarakaje bamwe mu batuye.