Dukurikire kuri

Imyidagaduro

Murumuna Wa Riderman Nawe Yatangiye Umuziki

Published

on

Hari abemeza ko umuraperi w’Umunyarwanda witwa Riderman ari we umaze igihe muri aka kazi kandi witwaye neza kurusha abandi. Abamuzi bavuga ko muri rusange Riderman ari umusizi kandi ukora neza bikanyura abato n’abakuru. Mu rwego rwo gufasha murumuna we witwa Bobly, ubu uyu muraperi yamwinjije mu muziki.

Icyakora Bobly we ntakora Hip hop na Rap nk’uko bimeze kuri Mukuru we.

Muhire Landry Bonfils uzwi nka Bobly yahise asohora indirimbo ye ya mbere yise Ikibindi.

Ashima mukuru we, Riderman, wemeye kumuba hafi akamufasha gukora indirimbo

Yabwiye IGIHE ati: “Njye urumva inshuro nyinshi mba ndi muri studio mfite uburyo bwo gukora indirimbo, mu minsi ishize rero nibwo mukuru wanjye yemeye kuntera ingabo mu bitugu.”

Kuba Riderman yaremeye kumushyigikira, bizamutera akanyabugabo akore cyane bityo umuziki we  uhazamukire.

Icyakora bizasaba ko uyu muhanzi yitwararika akirinda guhesha mukuru we isura mbi kandi yari amaze kuba ubukombe n’intangarugero mu bandi bahanzi.

Indirimbo ‘Ikibindi’ yakorewe muri Ibisumizi Records.

Amashusho yayo yatunganyijwe na  Ma Riva.

Riderman

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement