Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Abarema Isoko Rya Karwasa Bafite Impungenge Zo Kuzagwa Mu Bwiherero Bwaryo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Abarema Isoko Rya Karwasa Bafite Impungenge Zo Kuzagwa Mu Bwiherero Bwaryo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2023 7:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze hari isoko rifite ubwiherero bugizwe n’ibyumba bitatu ariko bintinze ibiti byamaze kubora. Ababwifashisha batakambira inzego zo bwasanwa kandi bukagirwa bwinshi kuko hari impungenge ko bitinze hari abantu babugwamo.

Mugenzi wacu ukorera Kigali Today mu Karere ka Musanze wasuye ririya soko, avuga ko hari bimwe mu biti bitinze umusararo waryo byavunitse, bigwamo.

Umuturage awujyamo by’amaburakindi kuko nta handi yajya ariko akawusohokamo ashimira Imana imuvanyemo amahoro atawuguyemo.

Mbere y’uko ubu bwiherero bukoreshwa, hari ubundi bwari bwaruzuye bahitamo kubufunga mu gihe hategerejwe ko bwavidurwa.

Umuturage waje kureba isoko rero ahitamo gukoresha ubwo bushaje kugira ngo yitabare ku kibazo kiba kimukubakubye.

Ikindi gikomeye cyerekana ko ibintu bikomeye ni uko abantu babiri ari bo bajyana ku musarane, umwe akinjiramo undi agasigara hanze ategereje ko uwinjiye aramutse aguyemo, uwo yamutabariza!

Uwinjiyemo kandi abanza gusenga Imana ngo aze gusohokamo amahoro.

Hari uwagize ati: “Impamvu ninjiyemo nkabanza gusenga, ni uko icyizere cyo kutagwamo ari gike, uyu mugenzi wanjye nasize hanze ni uwo kuntabariza mu gihe naba nguyemo, kuko urabona ko ibiti byose byaboze”.

Ku rundi ruhande, abaturiye ubwo bwiherero nabo ntaibatuje kubera umunuko.

Umwe muri bo ufite umurima w’ibigori, yavuze ko uretse umunuko uva muri ubwo bwiherero, hari n’abaturage bituma mu murima we, bikahakurura isazi n’umunuko.

Ati: “Naje gusarura ibigori, ariko natunguwe no gusanga umurima wanjye barawugize umusarani, ndatera intambwe imwe ngahura n’umwanda. Ibi birandambiye Leta nishake uburyo yubaka imisarani, ibi bishobora kuntera indwara ntazakira, ubu iseseme yanyishe sinzi ko nzongera kurya vuba!”

Abaturage bakeneye imisarane myinshi kandi itarimo imyanda myinshi

Umuyobozi w’iri soko witwa Amosi Serugendo avuga ko nawe icyo kibazo cy’ubwiherero akibona kandi kimuhangayikishije.

Atangaza ko ‘bafite gahunda’ yo kuvidura imisarani yuzuye ikongera igakoreshwa, mu gihe bategereje ko hazubakwa imisarani igezweho, nk’uko biri muri gahunda y’Akarere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’Akarere bunenga bariya baturage…

Itangazamakuru ryabajije ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze icyo buvuga kuri kiriya kibazo, umuyobozi wako witwa Ramuli Janvier, anenga abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge batabasha kwishakamo ibisubizo ngo babe bakwiyubakira umusarani.

Ramuli ati: “Ako ni agasoko gato k’abaturage, ntabwo ari isoko ryubatswe n’Akarere, ndibaza impamvu ubuyobozi bw’Umurenge nabwo bubirebera. Bakwiye kwishyira hamwe bagakemura icyo kibazo, mu gihe bategereje ko iryo soko ryubakwa rizubakanwa n’ubwiherero bushya”.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagombye  kwishyira hamwe bakaba bubatse umusarani w’agateganyo wo kwifashisha.

Yavuze ko abajya kwituma mu mirima ya bagenzi babo, bakwiye kubireka kuko ari ukubateza akanga.

Janvier Ramuli yongeye gusaba ubuyobozi n’abaturage baturiye cyangwa barema ririya soko kwishakamo ibisubizo, ntibumve ko buri kibazo cyose bagize Leta iba igomba kukibakemurira.

TAGGED:AbaturageAkarerefeaturedIsokoMeyaMusanzeUbwiherero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turikiya- Syria: Abantu 1800 Nibo Babaruwe Ko Bahitanywe N’Umutingito
Next Article Gasabo: Umugore Yatemye Umugabo We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?