Musanze: Meya Uherutse Kwirukanwa Yahererekanyije Ububasha N’Umusimbuye

 

Ramuli Janvier uherutse gukurwa mu nshingano zo kuyobora Akrere ka Musanze azira kudasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yahererekanyije ububasha na Hamiss Bizimana umusimbuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugendo niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Iyirukanwa rya Ramuli ntiryasize n’abandi bayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

- Kwmamaza -

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryirukanye Ramuli na bagenzi rivuga ko mbere yo kubahagarika mu nshingano habanje gukorwa isesengura.

Ryaragagaje ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Rivuga ko Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yasimbujwe Nzabonimpa Emmanuel by’agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yasimbujwe Bizimana Hamiss.

Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakuweho, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na bo bakurwaho.

Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu.

Muri Gakenke kandi hari Nsanzabandi Rushemeza Charles wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Burera yasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Ibi byose bije bikurikira ibyabereye muri Musanze  taliki 09, Nyakanga, 2023 ubwo hateraniraga inama bise iyo ‘kwimika’ umutware w’Abakono.

Hatowe uwitwa Justin Kazoza ariko nyuma y’aho uyu yaje kubivamo nyuma y’uko bibaye ‘affaire’ ikomeye mu gihugu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yaraye abwiye RBA ko iyirukanwa rya Ramuli n’abandi bayobozi ridafite aho rihuriye n’iby’Abakono.

Ngo bazize kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version