Nyuma yo gutsindira mu buryo budasubirwaho kuzaha amazi abakinnyi, abatoza n’abandi bazitabira imikino yo muri Festival yiswe Giants of Africa iri hafi kubera mu Rwanda, Jibu Rwanda ivuga ko ari intambwe nziza iteye kandi itazatezuka k’uguha Abanyarwanda amazi asukuye bidashidikanywaho.
Ubuyobozi bw’iki kigo mpuzamahanga, ishami ry’u Rwanda, buvuga ko buri gukora cyane ngo buhe Abanyarwanda bose amazi bakeneye kandi hirindwe plastics zikoreshwa rimwe zikajugunywa kuko zigira uruhare rutaziguye mu kubangamira ibidukikije.
Ku byerekeye Festival ya Giants of Africa, ni ngombwa kwibuka ko imikino iba igamije no guhuza abantu bagasabana, bakumva ibintu kimwe bityo ubumwe bwabo bukaramba.
Jibu Rwanda ivuga ko yaje muri ubu bufatanye kugira ngo ihe urubyiruko amahirwe yo gukomeza kwerekana impano zarwo mu mikino kandi ntibibe umwihariko w’Abanyarwanda gusa ahubwo bigere no mu bihugu birukikije.
Mu bihe bitandukanye no mu buryo butandukanye, Jibu Rwanda yagize uruhare mu guteza imbere siporo mu Rwanda.
Ingero zibyerekana zigaragarira mu gutera inkunga irushanwa rya Golf riba muri buri mpeshyi ryitwa Rwanda Summer Golf Festival, gutera inkunga isiganwa ry’amagare ryiwa Bugesera Cycling Tournament ndetse no mu gutera inkunga ikipe ya Marine Football Club.
Hari n’indi mishinga iki kigo cyafashije mu guteza imbere igamije iterambere rusange ry’abaturage.
Mu mikoranire yayo na Giants of Africa Tournament, Jibu Rwanda yiyemeje kuzaha abazayitabira amazi ahagije kandi afutse azafasha imibiri yabo kutumagara kubera ko iyo amazi ari make mu mubiri w’umuntu, umubiri we urazahara.
Ni ngombwa kuzirikana ko 70% by’amaraso y’umuntu bigizwe n’amazi.
By’umwihariko, abakinnyi nibo bakenera amazi kurushaho kugira ngo ingingo zabo zikore neza.
Ubuyobozi bwa Jibu Rwanda buvuga ko amacupa azaba yiganje mu bafana no mu bakinnyi ari akozwe muri aluminum yitwa JIBU Yanjye Aluminum Bottles.
Irushanwa The Giants of Africa Festival rizatangira taliki 13, rirangire taliki 19, Kanama, 2023.
Rizitabirwa n’abakinnyi ba Basketball bakomeye muri Afurika, abahanzi bamamaye cyane, abahanga mu by’uburezi n’umuco n’ibindi byamamare by’Afurika biri ku rwego rwo hejuru.