Musanze: Umurenge Wategetse Abahinzi Kurandura Imigozi Y’Ibijumba

Abatuye Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze bavuga ko hari bagenzi babo b’abahinzi bari baratabiye ibijumba mu kabande bataka igihombo kubera ko ubuyobozi bw’uyu murenge buherutse kubasaba kuyirandura. Hari n’abaciwe amande.

Abavuga batyo ni abo mu tugari twa Mburabuturo na Kivugiza.

Bavuga ko bahinze ibijumba nyuma yo kubona ko mu Mujyi wa Musanze hari isoko rihagije rigizwe n’ibigo by’amashuri.

Icyakora iki cyizere cyarazimye nyuma y’uko bategetswe kurandura iyo migozi imwe yari igiye kumara ukwezi itewe.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwo ngo bwari bwarabasabye guhinga ibishyimbo, ariko bo basanga gutabira ibijumba ari byo byazabungura kandi bavuga ko kubona ibiti byo gushingirira ibishyimbo mu gace batuyemo byagorana kubera ko gatuwe cyane.

Ikindi ni uko imbuto y’ibishyimbo ihenze , hakiyongeraho ifumbire nayo bitoroshye kubona nyuma hakaza imirimo ijyana no kwita ku bishyimbo irimo kubagara, gusarura,  guhura no guhunika ibishyimbo byeze.

Bavuga ko amafaranga ava mu bishyimbo iyo byeze aba ari make ugereranyije n’ava mu mabase y’ibijumba biguriwe rimwe.

Ibijumba byo bisaba kugira imbuto y’imigozi n’umurima n’isuka.

Akarusho k’ibijumba kandi ngo ni uko ubyejeje ashobora kubiryaho akagurisha akagura ibindi akeneye mu rugo, harimo n’ibyo bishyimbo.

Umwe muri abo ati “Nahinze ibijumba kubera ko ntari kubona imishingiriro by’ibishyimbo, kandi ni na byo dusigaye dukuramo inyungu.”

Ikijumba kiri mu biribwa abaturage bakunda kurisha ibishyimbo

Avuga ko ibijumba byunguka kubera ko ibyo aherutse gutera, yabisaruye agurisha imifuka ibiri n’igice bamuha Frw 80,000.

Bityo ngo ibijumba birunguka kurusha ndetse n’ibigori.

Akomeza avuga ko baje kumufata aho akorera bamujyana birirwa bamufungiye muri Salle y’Umurenge, avamo nimugoroba atanze amande ya Frw 10,000.

Icyo gihe ngo bandikishijwe kandi basinyira ko  bagomba kurandura iriya migozi.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bamusanze ari kurandura iyo migozi kuko ryari itegeko ryo ku Murenge.

Uriya mugore yababwiye ko yashwanye n’umugabo we wamubwiye ko narandura iriya migozi atari bumugarukire mu rugo.

Ati: “…Umugabo na we yantsembeye ngo sindutahamo ntasubijemo iyi migozi, nabuze iyo njya n’iyo ndeka.”

Undi muturage yavuze ko ubusanzwe umuntu ahinga agamije kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko.

Yibaza impamvu abayobozi b’inzego z’ibanze bababangamira.

Uyu muturage witwa Mujawimana ati: “Ubundi dukora ubuhinzi ngo dutere imbere, aho ubuhinzi bugeze ubu ibijumba biri kutwungura kubera ko tubijyana mu mujyi no mu bigo by’amashuri aho nakuraga nk’ibihumbi 100 Frw nahinze ibishyimbo cyangwa ibigori uri gusanga mu bijumba havamo nka Frw 200,000 arenga kandi nta mvune umuntu yagize nk’iyo mu yindi myaka.”

Avuga ko ubuyobozi bukwiye kureka bagahinga ibibateza imbere.

Umukozi w’Umurenge wa Muko ushinzwe imiyoborere myiza, ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge uri mu kiruhuko cy’akazi witwa Valentin Uwayezu, avuga ko bategetse abahinzi kurandura imigozi kuko ‘bari bavogereye site y’ubuhinzi’ yahujwe ngo ijye ihingwamo ibihingwa by’indobanure.

Uwayezu ati: “Ikibazo uko giteye urabona mu buhinzi haba harimo sites zatoranyijwe zigahingwaho ibihingwa byatoranyijwe. Aho rero niho abo bahinzi bari batangiye kuvogera, kandi haragenewe guhingwa ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga.”

Avuga ko gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe cyatoranyijwe biri mu murongo wa Leta wo kongera umusaruro, no kwihaza mu biribwa kandi iba yashoyemo amafaranga menshi mu kubabonera imbuto y’indobanure, ifumbire n’ibindi.

Ibijumba ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo nubwo hari aho byatangiye kongerwa agaciro mu kubikoramo ibisuguti n’inzoga, bikagira umwihariko wo kuba bikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamin B n’ibindi.

Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ahavugwa kiriya kubazo, ikilo cy’ibijumba kigura Frw 400 mu gihe icy’ibitoki cyo kiri kugura amafaranga 350.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version