Musanze: Umuyobozi Afungiye Gutesha Agaciro Urwibutso Rwa Jenoside

Kuwa Mbere taliki 16, Ukwakira, 2023 nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Léodomir Ntibansekeye rumukurikiranyeho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.

Iki cyaha yagikoze nyuma yo gufata ibiryamirwa ( matelas) n’amagare y’abafite ubumuga akajya kubibika muri ruriya rwibutso kandi bidakwiye.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko uriya mugabo usanzwe ushinzwe ibikoresho by’Akarere( logistics manager) yashyize biriya bikoresho muri ruriya rwibutso taliki 11, Ukwakira, 2023.

Léodomir Ntibansekeye afite imyaka 51 y’amavuko, bivuze ko yavutse mu mwaka wa 1972.

- Advertisement -

Ibi nabyo bivuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 22 y’amavuko.

Ikindi ni uko uyu mugabo yabwiye abashinzwe ubugenzacyaha ko yabikoze kuko yari yasabwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze gukura ibyo bikoresho aho byari biri mu cyumba kigari kiri hafi aho.

Bamubwiraga ko byari biteje umwanda, Ntibansekeye avuga ko yahise yigira inama yo kubijyana kubibika mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri hafi aho.

Bivugwa ko yasanze ibi bikoresho biteje umwanda muri salle abyimurira mu rwibutso

Abagenzacyaha baje kubimenya barabikurikirana Ntibansekeye arafatwa arafunzwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru yari afungiye kuri station ya RIB iri ku Murenge wa Muhoza, idosiye ye ikaba iri gutunganywa ngo yuzure ubundi ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Ibyaha ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ni ugutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside gihanwa n’ingingo ya 10  y’Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Iyo urukiko ruhamije umuntu iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi  y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari Frw  1,000,000 ariko atarenze Frw 2,000,000.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko abantu bose batesha agaciro inzibutso bazakurikiranwa.

Ngo RIB  izakirikirana uwo ari we wese uzakora iki cyaha, hatitawe ku mwuga yaba akora wose.

Amafoto@Mamaurwagasabo.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version