Andrew Rucyahana Mpuhwe wari usanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu yeguye kubera ko yemera ko kuba yaritabiriye umuhango wo gushyiraho umutware w’Abakono bitari bikwiye.
Avuga ko kuba yeguye byatewe n’uko umutimanama we wamubimusunikiye nyuma yo kumva ko ibyo yitabiriye bitari biri mu nyungu rusange by’Abanyarwanda ahubwo byarebaga Abakono gusa kandi bidakwiye ko umuyobozi yitabira ikintu nk’icyo.
Uyu muyobozi w’Akarere ka Musanze witwa Andrew Rucyahana Mpuhwe yabwiye RBA ko yeguye ku nshingano zo kuba umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kubera ko yabitekerejeho.
Ati: “ Hari igikorwa cyabaye taliki 09, Nyakanga, 2023 cyagiye gikwirakwira mu itangazamakuru mwarabyumvise ko hari abantu bahuye b’Abakono batoranya umuntu wababera umutware w’umuryango wabo kandi icyo gikorwa twarakitabiriye.”
Avuga ko kuba yaritabiriye igikorwa kitari kiri mu nyungu z’Abanyarwanda bose atari ibintu umuntu yakwishimira.
Yabwiye RBA ko yanzuye kwegura kubera umutimanama we watumye yegura.
Ngo kuko yabitekerejeho gusa ahubwo atigeze abisunikirwa.
Abajijwe impamvu ari we weguye wenyine kandi atari we muyobozi wenyine witabiriye kiriya gikorwa, Andrew Rucyahana Mpuhwe yavuze ko we yabikoze ku bw’umutimanama we, ko iby’abandi nabo bibareba.
Andrew Rucyahana Mpuhwe avuga ko yitabiriye biriya birori nk’umuntu watumiwe ‘nk’umuvandimwe muri uwo muryango’ ariko akongeraho ko umuyobozi ahora ari umuyobozi aho yaba ari hose.
Uyu mugabo avuga ko agiye gukomeza ubucuruzi kuko na mbere yari asanzwe yikorera ku giti cye,.
Icyakora amakuru avuga ko yagiye muri kiriya gikorwa nk’Umushyitsi mukuru.