Musanze:Hari Kwigwa Uko Ibinyabuzima Bigiye Gucika Byabungwabungwa

Abahanga mu binyabuzima, ubuhinzi no gukora politiki bari i Musanze mu nama izamara iminsi itanu igamije kwigira hamwe uko ibinyabuzima byabana n’abantu mu bwisanzure busangiwe.

Abahanga bari muri iyi nama baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

U Rwanda rubereyemo iyi nama mu gihe rwigeze kumara imyaka myinshi hari inyamaswa zitarurangwamo.

Ni inkura n’intare.

- Advertisement -

Kubera intambara yabaye mu Rwanda ndetse no imiturire itari iri ku murongo, intare zarishwe zirashira.

U Rwanda rwakoranye n’ikigo African Parks intare n’inkura zagarurwa muri Pariki y’Akagera.

Amakuru ya vuba aha avuga ko intare z’u Rwanda zimaze kugera kuri 50.

Inkura nazo zarorotse kandi izo nyamaswa zose zongereye abantu basura Pariki y’Akagera.

Ku rundi ruhande, hari ubwoko bw’ibiti busa n’uburi gucika.

Abanyarwanda bakuru bazi ko mu myaka irenga 30 ishize hari ibiti byeraga mu Rwanda ariko ubu byacitse kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera aho gutura, guhinga no kwagurura imijyi.

Abahanga b’Abanyarwanda bari gushakisha uko ibyo biti byari bizwiho kwihanganira ubushyuhe n’amapfa byakongera guterwa mu rwego rwo guhangana n’imihagurikire y’ikirere.

Bivugwa ko hari amoko 20 y’ibiti bya kimeza yacitse.

Ni ibiti byari bizwiho ubushobozi bwo gukurura ibyuka bishyushye bisanzwe bihumanya ikirere.

Ubwiyongere bw’Abanyarwanda bwatumye ubuso bw’amashyamba y’u Rwanda agabanuka.

Imibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 1960 kugeza mu mwaka wa 2015, ishyamba rya Buhanda ryatakaje 98 %, irya Gishwati ritakaza 93% , irya  Mashyuza ritakaza 92%, irya  Ibanda-Makera ritakaza 88%, irya Karama ritakaza 67%, irya  Dutake ritakaza 65 %, irya  Karehe-Gatuntu ritakaza 60%, irya Nyagasenyi ritakaza 58%,  irya Akagera ritakaza 58%, irya Mukura ritakaza 54%, irya Sanza ritakaza 51%, irya Mashoza ritakaza  51% n’irya Muvumba ritakaza 46%.

Andi mashyamba yatakaje ubuso by’ibiti ni ishyamba rya  Ndoha ryatakaje 26%, irya  Kibirizi-Muyira ryatakaje 22%, irya Busaga ryatakaje 16%, irya Nyungwe ryatakaje 10% ndetse n’iry’ibirunga ntiryasigaye.

Kugabanuka k’ubuso bw’amashyamba buvuze n’igabanuka ry’ubwoko bw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera.

Inama iri kubera i Musanze ngo yige ku ibungwabungwa ry’ibidukikije ibaye ku nshuro ya karindwi.

Iribanda cyane k’uburyo umuntu yabana  n’ibyanya bikomye muri Afurika no kugarura ibinyabuzima bigenda bicika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version