Connect with us

Mu mahanga

Museveni Agiye Gusura Putin

Published

on

Yisangize abandi

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni ari hafi kujya mu Burusiya guhurana na mugenzi we Vladimir Putin ngo baganire ku ngingo zirimo umutekano no gucukura petelori na gazi.

Asuye Uburusiya nyuma gato y’uko nawe asuwe na Perezida wa Iran witwa Sayyid Ebrahim Raisolsadati bahina nka Raisi.

Icyakora si we wenyine uzasura iki gihugu kubera ko hari n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bazahurirayo mu Nama ihuza Uburusiya n’Afurika iteganyijwe kuzaba rwagati muri iki Cyumweru kizarangira taliki 30, Nyakanga, 2023.

Iyi nama izaba kuwa Kane no ku wa Gatanu.

Biteganyijwe ko nyuma y’Uburusiya, Museveni azakomereza i Belgrade muri Serbia.

Uganda yabaye inshuti ya Selbia kuva ikiri kuri Yougaslavia.

Yaje kuyiyomoraho mu myaka ya 1990.

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version