Ashraf Ghani Wahoze Ayobora Afghanistan ‘Yahungiye’ Muri Oman

Ghani wahoze ayobora Afghanistan akaza kuyihunga nyuma yo kotswa igitutu n’Abatalibani yahungiye muri Oman nk’uko ibinyamakuru byo mu Burusiya bibitangaza.

Yahunze ari muri Kajugujugu, atwaye amafaranga menshi n’imodoka enye.

N’ubwo Abarusiya batangaza ko Ashraf Ghani yahungiye muri Oman, hari andi makuru avuga ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan.

Ku Cyumweru tariki 15, Kanama, 2021 nibwo Ghani yafashe indege ahunga igihugu cye atinya ko yafatwa mpiri n’Abatalibani bamuryaga isataburenge.

- Advertisement -

Nta gihe kinini cyashize, Abatalibani bahise binjira mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu cya Afghanistan, batangira kuririmba intsinzi.

Bari bagarutse ku butegetsi nyuma y’imyaka 20 bari bamaze babwambuwe n’Abanyamerika mu ntambara babagabyeho mu mwaka wa 2001.

Ambasade y’u Burusiya i Kabul ivuga ko ubwo Asharfu Ghani yahungaga yajyanye amafaranga menshi ndetse n’imodoka enye.

Ngo hari amafaranga yabuze aho akirwa mu ndege, ahitamo kuyasiga.

Bamwe baravuga ko yagiye muri Oman abandi bati: ” Ari Tajikistan’

Amakuru avuga ko yahungiye mu murwa mukuru wa Oman witwa Muscat  ahuriranye n’andi avuga ko yahungiye mu murwa mukuru wa Tajikistan witwa Dushanbe.

Ubwo yahungaga, Ashraf Ghani yanditse kuri Facebook ko ahunze yanga ko hameneka amaraso menshi ariko abatavuga rumwe nawe basubije bamubwira ko yabaye ikigwari, asiga abaturage be mu kangaratete.

Abatalibani baraganje. Aha ni mu Nteko ishinga amategeko

Ibiri kubera muri Afghanistan, itangazamakuru ryo mu Burayi ribifata nk’ikibazo cy’isi gikomeye cyane nk’uko byigeze kugenda ubwo ibihugu byacikagamo ibice kubera iby’umuhora wa Suez.

 

Ni intsinzi bagezeho itabavunnye cyane
Bamwe bavuga ko Ashraf Ghani yabaye ikigwari agasiga abaturage be mu kangaratete
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version