Mushikiwabo Yakiriye Bazivamo Baganira Ku Ikoreshwa Ry’Igifaransa Mu Karere

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, Louise Mushikiwabo yakiriye mu Biro bye Hon Christophe Bazivamo baganira ku ikoreshwa ry’indimi nyinshi haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.

Iby’uko bahuye byatangarijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umuryango Louise Mushikiwabo ayobora.

Christophe Bazivamo asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu bivuga indimi nyinshi.

- Kwmamaza -

Izo ni Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswayire.

N’ubwo nta byinshi byatangajwe ku byo bariya bayobozi bombi baganiriye, ntawabura gutekereza ko Louise Mushikiwabo yaganiriye na Christophe Bazivamo uko Igifaransa cyakoreshwa kurushaho no mu bindi bihugu biri muri muryango.

Ubusanzwe Igifaransa gikoreshwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko yo ntiremererwa ku mugaragaro kwinjira mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Bazivamo yaganiriye na Mushikiwabo iby’uko Igifaransa cyatezwa imbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo

Igifaransa ni ururimi rwiganje ahanini muri Afurika y’i Burengerazuba ndetse n’iyo hagati ariko ntirukoreshwa cyane mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika.

Ku byerekeye u Rwanda, Guverinoma yafashe umwanzuro w’uko Igifaransa kiba urundi rurimi rukoreshwa mu nzego za Leta ndetse rukongererwa n’amasaha rwigishwa mu mashuri ya Leta.

Kuzanzamuka cy’Igifaransa mu Rwanda kwatewe ahanini no kuzanzamuka k’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris n’urwa Perezida Macron i Kigali.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umeze neza k’uburyo Ikigega cy’Abafaransa kita ku iterambere mpuzamahanga AFD ( Agènce Francaise de Devélopment) giherutse gutangaza ko hari imishinga kizakorera mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 500 z’ama Euro.

Igifaransa Nyafurika:

Abahanga mu ndimi bazi ko hari Igifaransa cy’Ikinyafurika. Icyo ni Igifaransa kuvugwa mu bihugu 34, kigakoreshwa n’abaturage miliyoni 141.

Iyi ni imibare yo mu mwaka wa 2018.

Iyo ubirebye usanga Afurika ari yo ifite abantu benshi bakoresha Igifaransa ku isi.

Afurika ifite abantu benshi bavuga Igifaransa kurusha ahandi ku Isi

Benshi bihurije mu Muryango wiswe Francophonie, uyoborwa na Louise Mushikiwabo.

Muri Afurika abavuga Igifaransa bakivanga cyangwa bakakibangikanya n’indimi gakondo.

Gusa hari ibihugu abatuye imirwa mikuru yabyo bahisemo gukoresha Igifaransa mu buzima bwa buri munsi.

Urugero ni abatuye Umurwa mukuru wa Côte d’Ivoire, Abdjan, bakoresha Igifaransa gusa.

Ahandi ni Yaoundé na Douala muri Cameroun ndetse na Libreville muri Gabon.

Ahandi ho babangikanya Igifaransa n’izindi ndimi, ariko kikagarukwaho kenshi.

Aho ni Tunis muri Tunisia, Rabat muri Maroc, Nouakchott muri Mauritania na Alger muri Algeria.

Muri iyi mijyi abayituye biganjemo abasilimu bakoresha Icyarabu ariko bakakivanga kenshi n’Igifaransa.

Ni ngombwa kumenya ko abaturage bo Afurika mu mivugire y’indimi zaturutse i Burayi, bashyiramo amasaku n’ubutinde byo mu ndimi zabo gakondo.

Iyi ikaba ari yo mpamvu ituma Igifaransa bavuga kitwa ‘Igifaransa Nyafurika’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version