Mushikiwabo Yamaganye Ubwicanyi Buherutse Kubera Muri Burkina Faso

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yamaganye ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage ba Burkina Faso, avuga ko ari ubunyamaswa bukwiye kwamaganwa.

Guverinoma ya Burkina Faso niyo yaraye  itangaje ko abantu 132 biciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Solhan, mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa munani z’igicuku. Ni cyo gihitanye abantu benshi muri icyo gihugu kuva mu 2015.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré yahise atangaza amasaha 72 y’icyunamo, mu guha icyubahiro abishwe.

- Advertisement -

Uretse kwica abantu, abagabye kiriya gitero batwitse inzu zirimo n’isoko ryo muri kariya gace.

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ubuyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa wifatanyije n’abaturage ba Burkina Faso.

Ku rubuga rwa Twitter rwawo handitse ko ‘Mushikiwabo yababajwe’ na kiriya gitero kandi ko acyamaganye kuko ari igikorwa cy’ubunyamaswa cyahitanye ubuzima bw’abantu barenga 100.

Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, uyu muryango ukaba ufite icyicaro, i Paris mu Bufaransa.

Buriya bwicanyi bwabereye muri kariya gace
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version