Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwagaragaje ko umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utagize ingaruka ku ishoramari mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika yabibwiye Jeune Afrique.
Intambara imaze igihe kirenga 25 yatumye abantu benshi bahungira mu Rwanda n’ahandi, abo biganjemo abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Jean Guy Afrika, yabajijwe niba hari ingaruka iyo ntambara yagize ku ishoramari ry’u Rwanda cyane nk’igihugu gituranye imbibi na DRC.
Yasubije ko nta ngaruka ‘zigaragara’ mu rwego rw’ishoramari mu Rwanda zakuruwe n’ibyo bibazo.
Ati: “Ndatekereza ko byaba byiza nkoresheje imibare yo mu mwaka wa 2024. Mu makuru aheruka, twazamutseho 32% mu bijyanye n’ishoramari ryanditswe, tugera kuri hafi Miliyari $3,2, tuvuye kuri Miliyari $ 2,5. Navuga ko ibiri kuba mu Burasirazuba bwa RDC nta buryo na bumwe byagize ingaruka ku ishoramari ryinjira mu Rwanda kandi uko ni ukuri. Twabaha imibare bibaye ngombwa.”
Avuga ko kimwe mu byafashije u Rwanda kutegerwaho n’ingaruka zabyo, ari ingamba zashyizweho.
Yavuze ko izi ngamba z’ubwirinzi zatumye abashoramari babona ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Umuyobozi wa RDB avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kandi koe byatanze icyizere mu bashoramari kubera umutekano.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari icyizere ko ibintu bizasubira mu buryo bitewe n’ibiganiro biri kugirwamo uruhare n’impande zitandukanye birimo n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Ubu inzira y’aho ibintu bigana yarushijeho gusobanuka, ubwo bwoba bushobora kuba bwari buhari mbere ni ubwo mu bihe byashize.”
RDB yerekanye ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na Miliyari $ 3,2 ni ukuvuga arenga Miliyari Frw 4528 avuye kuri Miliyari $ 2,4 mu mwaka wa 2023.
Rijyanye n’inganda, imari n’ubwishingizi ndetse n’ibijyanye n’imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%.
Ibyo byatumye Umujyi wa Kigali wiharira 75,4% by’ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize, ni ukuvuga ko arenga Miliyari $ 2,47 (arenga Miliyari Frw 3493 ) yashowe mu mishinga izakorera mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’Umujyi wa Kigali hakurikiraho Intara y’Iburengerazuba yashowemo Miliyoni $496,2 yashyizwe mu mishinga itandukanye.
Mu Burasirazuba hagiyeyo ishoramari rishya ringana na Miliyoni $ 155,4.
Ku ruhande rw’Intara y’Amajyaruguru naho hari ishoramari rifite agaciro ka Miliyoni $ 109,8, mu gihe Intara y’Amajyepfo yashowemo Miliyoni $37,8 ikaba ari nayo yabonye ishoramari rito mu mwaka ushize.
Ugereranyije n’umwaka ushize ibikorwa by’ishoramari byanditswe byiyongereyeho 23,8%.