Mwarimukazi Nyiramahirwe Yaje Ahetse Umwana Aje Gutanga Kandidatire

Jeanne d’Arc Nyiramahirwe usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete  mu Karere ka Burera yaraye agejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora inyandiko zisaba kwemerwa kuziyamamaza nk’umugore uhagarariye abandi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Yaje kuri Moto ahetse umwana we amutwikirije igitenge.

Ku maso wabonaga ko afite akanyamuneza n’icyizere ko dosiye ye iri bwemerwe.

Arangije gutanga inyandiko ikubiyemo ibyo umukandida depite abazwa, Jeanne d’Arc Nyiramahirwe yabwiye itangazamakuru ko icyizere cy’uko azatsinda kandi akazuzuza inshingano za Depite neza agishingira ku ngingo y’uko yigeze no gukora mu myanya itandukanye y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

- Advertisement -
Yageze kuri Komisiyo akanyamuneza ari kose
Mu idosiye ye yazanyemo ibisabwa byose
Abashinzwe kwakira abazanye dosiye bamwakiriye
Arangije afata moto yamuzanye asubirayo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version