Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, ivuga ko mu myaka irindwi ishize, icyayi cyinjije mu isanduku ya Leta Miliyari Frw zisaga 650 ni ukuvuga arenga miliyoni $ 600.
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeye mu Rwanda kuko gihora gisimburana n’ikawa ku mwanya wa mbere mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza hanze.
Ibihugu u Rwanda rukunze koherereza icyayi ni ibyo muri Aziya nka Pakistan, Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Hagati aho kandi u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe icyayi wizihirijwe mu ruganda rwa Pfunda ruri mu Karere ka Rubavu.
Abahinga icyayi bavuga ko cyabateje imbere kuko hari abarunze miliyoni nyinshi bakuye mu buhinzi bwacyo.
Uwamahoro Josee ni umwe muri abo baturage.
Avuga ko atangira guhinga, yashoye miliyoni Frw 2 yari yagujije.
Avuga ko yatangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 2017.
Gukomeza gushora mu cyayi no kucyitaho byazamuye urwego rw’imibereho ye.
Yaguze isambu ya miliyoni Frw 13 kandi ku kwezi abona umusaruro wa miliyoni Frw 1 ku kwezi.
Icyayi gisarurwa buri kwezi nk’uko abahinzi bacyo babyemeza.
Uwo musaruro uri mu bituma abaturage bitabira kugihinga.
Abahinga icyayi ahitwa Rubaya mu Karere ka Ngororero bavuga ko kibinjiriza Miliyari Frw 2 , abanyamuryango ba koperative zigihinga bagakungahara.
Zirimabagabo Jean Bosco ni umwe muri bo.
Avuga ko amafaranga yakuraga mu buhinzi bw’icyayi yakomeje kwiyongera bituma arushaho kugishyiramo amafaranga n’imbaraga.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB Urujeni Sandrine yashimye uruhare abahinzi b’icyayi bagira mu guteza imbere ubukungu.
Icyo asaba abahinzi b’icyayi ni ukongera ubwiza bwacyo binyuze mu gukoresha neza ifumbire no kurinda ko cyakwangizwa n’ibyonnyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper asaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro umutekano igihugu gifite kugira ngo bakomeze bahinge biteze imbere.
Mulindwa yaboneyeho gusaba abaturage kuzitabita ‘neza’ amatora ari hafi gukorwa mu Rwanda.
Avuga ko bagomba kuzatora Umukuru w’igihugu uzakomeza kubaha amahoro n’amajyambere bakeneye ngo bakomeze iterambere.